Mu Karere ka Rubavu haravugwa inkuru ibabaje y’ umwana w’ imyaka 16 ukurikiranyweho kwica umugore w’ imyaka 43 amukubise mu mutwe igiti gitega insina yari avanye mu rutoki rwe ,ibintu bikomee kugenda bibabaza benshi nyuma yo kumva iyo nkuru y’ uwo mwana wakoze ayo mahano.
Aya mahano yabereye mu Murenge wa Kanama ,mu Kagari ka Musabike Mudugudu wa Kabingo mu Karere ka Rubavu ku isaa 19:20 zo ku wa 12 Ukwakira 2025.
Nzabahimana Evariste ,Umunyamabanga nshingwabikorwa wβUmurenge wa Kanama, yemeje aya makuvu avuga ko uyu musore yafashwe ari kugerageza gutoroka.Ati βUyu musore yagiye mu rugo rwa nyakwigendera agiye kwiba igiti cyari kiramiye igitoki (injagwe), mu gihe amubonye amubajije impamvu atwaye icyo giti ahita akimukubita mu mutwe ahita apfa. Yafashwe nyuma gato yo gukora icyaha, ataratoroka ngo agere kure, kuko twamufashe akiri muri uwo Mudugudu yakoreyemo icyaha.β
Uyu muyobozi yaboneyeho kwihanganisha umuryango wagize ibyago, anasaba abaturage kurangwa nβituze bakirinda amakimbirane ndetse no gutangira amakuru ku gihe.
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere yβuko ushyingurwa.
Uwakoze ayo mahano yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanama mu gihe iperereza rikomeje