Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Inkuru yinshamugongo y’ umvikanye mu Karere ka Ruhango,  abana b’ abanyeshuri bagiye kwahira Nyabarongo ibatwara ubuzima.

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru ibabaje cyane y’ abana b’ abanyeshuri bagiye kwahira mu mugezi wa Nyabarongo birangira bahasize ubuzima.

Abo ni Niyomukiza Eric na
Niyomugabo Claude bari abanyeshuri bigaga mu mashuri abanza yo ku Murenge wa Kinihira , amakuru avuga ko barohamye mu mugezi wa Nyabarongo bahasiga ubuzima.

Inkuru mu mashusho

Amakuru akomeza avuga ko Niyomukiza Eric w’Imyaka 11 y’amavuko na mugenzi we Niyomugabo Claude w’imyaka 9 y’amavuko bari batuye mu Mudugudu wa Nyabivumu, Akagari ka Bweramvura Umurenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango.

Amakuru kandi  avuga ko bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo bashaka koga muri Nyabarongo irabatwara.

Jeanne D’ Arc ,  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira Uwamwiza Jeanne D’Arc  yavuze ko   urupfu rw’aba bana rwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 12 Nyakanga, 2023 saa kumi n’igice.

Uwamwiza avuga ko aba banyeshuri barangije amasomo yabo bajya kwahirira amatungo y’ababyeyi babo, bashaka kujya koga kandi batabizi bahita barohama.

Mu magambo ye yagize ati: “Ababarohoye basanze barangije kwitaba Imana ubu imirambo yabo yajyanywe mu Bitaro.”

Gitifu Uwamwiza yihanganishije ababyeyi b’aba bana.Kuri ubu Imirambo y’aba bana bombi iri mu buruhukiro mu Bitaro bya Gitwe, kugira ngo ikorerwe isuzuma.

Ivomo: Umuseke

Related posts