Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Inkuru yinshamugongo i Nyamasheke umukecuru yasize umusaza mu buriri agira ngo agiye mu kazi bagiye kureba bamusanga yapfuye

 

Ku wa 23 Kamena 2023, nibwo umukacuru w’ imyaka 60 y’ amavuko yavuye mu rugo agiye bivugwa ko agiye mu kazi none mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Kamena yasanzwe yapfuye.

Ni umukecuru w’ imyaka 60 y’ amavuko witwa Nyirangirinshutu Félicité, amakuru avuga ko yari atuye mu Mudugudu wa Gakenke , Akagari ka Rugali , Murenge wa Cyato wo Mu karere ka Nyamasheke.

Inkuru mu mashusho

Ngo uyu mukecuru usanzwe akora mu cyayi, muri zone ya Susa, ubana n’umugabo we Nsanzumutware Jean w’imyaka 75, ngo yari asanzwe azindukana n’abandi mu ma saa kumi n’igice z’igitondo bajya muri ako kazi, kuko ngo bazindukaga cyane, aya makuru yemejwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari ka Rugali , Mubayire Eliel

Ngo mu ma saa kumi n’igice zo ku wa 23 Kamena, uwo musaza ubana n’uyu mukecuru yarakangutse amukabakabye aramubura yibwira ko yagiye mu kazi nk’uko bisanzwe, bigeze mu ma saa kumi n’imwe bagenzi be bari basanzwe bajyana baje kumureba umusaza ababwira ko yagiye kare bamusangayo.Uyu muyobozi yagize ati: “Bagezeyo baramubura, bibwira ko hari ahandi yaba yagiye atari mu cyayi, nimugoroba batashye, bahanyuze babwira umusaza ko batigeze bamubona, na we ababwira ko atagarutse, bibabera urujijo batangira gushakisha mu miryango yabo, aho bashakishije hose bakababwira ko atahageze.’’Arakomeza ati: “Twe amakuru yatugezeho bukeye ku wa 24 Kamena, tubafasha gushakisha hose turaheba,gushakisha ariko ntibyahagarara, birakomeza, uyu munsi ku wa 28 Kamemna, mu ma saa tanu z’igitondo ni bwo babonye umurambo we ku nkengero z’uruzi rwa Karundura rugabanya akagari ka Rugali n’aka Mutongo, mu gice cy’umudugudu wa Yove, akagari ka Mutongo, yambaye ubusa igice cyo hasi, hejuru umupira yari yambaye ugera mu mutwe.’’

Avuga ko RIB yahise ihagera, mu nama nto yakoreshejwe abaturage, bakabwirwa ko umurambo ujyanywe mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma ngo harebwe uko byamugendekeye, niba yarishwe akajugunywa mu ruzi, niba yariyahuye, cyangwa niba hari ukundi byagenze, cyane cyane ko nta kibazo kindi bazi yari afite, nta n’amakimbirane yagiranaga n’abo mu rugo rwe cyangwa undi uwo ari we wese bari bazi.Yasabye abanyura kuri ruriya ruzi nijoro, kureka guca mu tuyira dufutamye twaho bagaca mu nzira nziza kuko zihari,ikindi umuntu akareka kuhaca wenyine mui iryo joro kuko ashobora kuhahurrira n’abagizi ba nabi bakamwica bakamutamo, cyangwa na we ubwe akaba yagwamo ntibimenyekane, kuko nk’uyu iyo aba yari kumwe n’abandi, icyamwishe ntikiba kikiri urujijo.

Uru ruzi ngo si ubwa mbere rutwara abantu nk’uko uyu muyobozi akomeza abivuga, kuko no muri Mata uyu mwaka, habonetse umurambo w’umwana w’imyaka 7, wigaga mu wa mbere w’amashuri abanza, wari wirukansweho n’umuturanyi wabo avuga ko yamuciriye ibisheke, umwana bayoberwa aho yarengeye, bakomeza gushakisha, nyuma y’iminsi 4 umurambo we urahaboneka, uyu mugabo akaba afunze.Nyakwigendera yabanaga n’uwo mugabo we n’abana babo 2, abaturage bagasaba ko ibyavuye mu iperereza byazagaragazwa, bakabimenya, bakamenya icyamwishe nyir’izina, urujijo barimo rukavaho.

Ivomo: Bwiza.com

 

Related posts