Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Inkuru yinshamugongo , Abarindaga Depo ya Bralirwa bishwe n’ abagizi ba nabi hamenyekanye icyo bashakaga

Kglnews  kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2023,  nibwo twari twabagejejeho inkuru y’ umusekirite wa Banki wiciwe i Rwamagana n’ abagizi ba nabi bashakaga kwiba amafaranga ,  uyu munsi rero kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gicurasi 2023,  nabwo humwikanye inkuru y’ inshamugongo aho abagabo babiri bishwe n’ abantu bataramenyekana , ndetse batwara mudasobwa n’amafaranga , inzego zibishinzwe zatangiye iperereza.

Umuyobozi w’ ibikorwa mu murenge wa Mukarange ,  yabwiye Umuseke dukesha ino nkuru ko buriya bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryakeye.

Uyu muyobozi yavuze ko byebereye mu Mudugudu w’ Irebero , mu Kagari ka Nyagatovu , muri uriya Murenge wa Mukarange wo mu karere ka Kayonza.

Uyu muyobozi yagize ati” Habaye ubugizi bwa nabi, ariko buvanze n’ubujura kuko bibye baranica. Bateye ahitwa kwa Budeyi bica abasekirite babiri.”

Abo basekirite  barindaga depo ya Bralirwa bishwe n’ abagizi ba nabi ni uwitwa Nkundabanyanga Issa w’imyaka 59, na Tuyishime w’imyaka 24.

Ibikoresho byibwe muri iyo Depo ya Bralirwa ni laptops ebyiri, n’amafaranga ariko yo ntaramenyekana umubare.

Umuyobozi w’ Ibikorwa (Admin) , Habanabakize Innocent ,  mu Murenge wa Mukarange yavuze ko buriya bugizi bwa nabi atari ikintu gisanzwe muri aka Karere , by’ umwihariko muri uriya murenge.

Yagize atiTwavuga ko bidasanzwe, abagizi ba nabi baciye mu rihumye inzego z’umutekano n’abarara irondo. Abaturage turabagira inama yo gufatanya n’inzego z’umutekano mu gucunga umutekano, bagatanga amakuru ku gihe, babona umuntu batazi bakamutangira amakuru.”

Inkuru yose yumve hano

Uyu muyobozi yakomeje agira ati” Numva nta muntu waza kuriya ngo akore ibintu nka biriya nijoro, ni umuntu uba uhagenda, cyangwa uba ubana n’abo baturage.”

Uyu muyobozi kandi yavuze ko bagiye gushyiramo  imbaraga, ku buryo uwakora biriya atabisubira atarafatwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yavuze  ko ibyabaye babimenye, Iperereza riri gukorwa.

Related posts