Inkuru yakababaro, Lt Gen Innocent kabandana yitabye Imana

Lt General Innocent Kabandana, wabaye Umuyobozi w’ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri 2025. Byemejwe ko yari amaze iminsi ari kwivuriza mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, ari na ho yaguye.

Ku wa 26 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame yazamuye Innocent Kabandana mu ntera amuha ipeti rya Lt General, nyuma yo gusohoza inshingano  yari afite muri Mozambique.

Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1990, aza kuba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu zindi nshingano yakoze harimo kuba Umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Washington DC,Umuyobozi w’amasomo ku Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako,

Umuyobozi wungirije w’ingabo z’u Rwanda zari mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS),

Umuyobozi ushinzwe ibikoresho muri RDF,Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy,ndetse n’Umuyobozi wa Special Forces