Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Inkuru y’ inshamugongo yashenguye imitima y’ abenshi , impanuka ikomeye yebereye mu mujyi wa Kigali hari uwabigendeyemo.

 

Ni mpanuka ikomeye yebereye mu mujyi wa Kigali ubwo yari igeze Kimironko mu akarere ka Gasabo.

Iyi mpanuka yahitanye umunyamaguru wari mu nkengero z’ umuhunda.

Ni impanuka yabaye ku mugororoba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kamena 2023.

Uwatanze aya makuru witwa Muhizi Eric mu magambo ye yagize ati “Yabuze feri iragenda imukandagira; twagiye kureba bahita bahadukura vuba vuba ariko yamwishe nabi.”

SSP Irere René, Umuvugizi wa Polisi , Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda , yatangaje ko iyi mpanuka yahitanye umuntu umwe kandi ko iperereza ryatangiye gukorwa kugira ngo hamenyekane icyayiteye.

Amakuru aravuga ko icyateye iyi mpanuka aruko iyi kamyo yabuze feri.

Kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2023, abantu 250 bari bamaze guhitanwa n’impanuka.Abakomeretse mu buryo bukabije ni 72 mu gihe abakomeretse mu buryo bworoheje ari 1550.

Polisi y’Igihugu ivuga ko imbaraga ubuyobozi bw’igihugu bushyira mu gukumira impanuka zishobora gutanga umusaruro ari uko Abanyarwanda bose babyumvise bakabigira ibyabo, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima [OMS] rigaragaza ko impanuka zo mu muhanda ziri ku mwanya wa munani mu kwica abantu benshi. Nibura abantu miliyoni 1,3 buri mwaka bapfa bazize impanuka.

Related posts