Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Inkuru y’ inshamugongo yababaje benshi , umugabo yacaniriye umuhoro ahita atwika ibiganza by’ umwana we biracika amuziza kwiba ibigori biribwa n’ inyoni

 

Mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’ Iburasirazuba hari inkuru iteye agahinda yababaje benshi naho umugabo yatwitse umwana we ibiganza amuziza kwiba ibigori.

Uyu mugabo yatawe muri n’ inzego z’ umutekano akurikiranyweho gutwika ibiganza by’ umwana we akoresheje umuhoro yacaniriye mu ziko , amuziza kwiba ibigori by’ umuturanyi.

Inkuru mu mashusho

Ibi byabareye mu Murenge wa Kabare mu akagari ka Rubumba , mu Mudugudu wa Ntungamo wo muri ako karere twavuze haruguru.

Byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena 2023.

Amakuru avuga ko uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 11, afatanyije n’abandi bana baciye ibigori by’umuturanyi, ajya kwiyama ababyeyi babo, gusa ngo ababwira ko yababariye, umwe mu babyeyi ngo yarakajwe no kuba umukobwa we amusebeje, ahitamo kumuhana yihanukiriye. Yafashe umuhoro awucanira mu ziko, arangije amutwika ibiganza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Rongin, yavuze ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa inzego z’umutekano, kuko ibyo yakoze ari amahano.Mu magambo ye yagize ati “Uwo mwana yibye ibigori by’umuturanyi, umubyeyi w’umugabo abimenye ararakara cyane ahita afata umuhoro awucanira mu ziko, arangije awokesha wa mwana ibiganza nko kumuhana ngo ntazongere kwiba.””Twabimenye tujyayo, umwana tumujyana ku kigo nderabuzima cya Cyarubare kuko yahiye amaboko yose, mu gihe se twahise tumushyikiriza inzego z’umutekano.”

Gatanazi yakomeje asaba ababyeyi kwirinda guhanana umujinya abana babo, bakabagira inama, bakabahana badakoresheje ingufu z’umurengera kuko nta mwana udakosa.Uwo mugabo afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego, mu gihe umwana yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Cyarubare ngo akurikiranywe n’abaganga.

Related posts