Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Inkuru y’ inshamugongo y’ umvikanye muri Gasabo k’ umukozi wa RIB

Inkuru y’ inshamugongo itugezeho nonaha naho umukozi wa RIB yishwe n’ abantu bataramenyekana kugeza ubu iperereza ririmo gukorwa.

Ni mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya , Akagari ka Kagugu mu mudugudu wa Nyakabingo niho humvikanye iyi nkuru  y’urupfu rw’Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB bikekwako yishwe n’abantu bataramenyekana.

Aya mahano yabaye  kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 mu isibo y’Ubumanzi nibwo ku nkengero z’umuhanda bahabonye umurambo w’umukozi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana.

Amakuru Kglnews ikesha BTN ni uko bamwe mu baturage batuye muri aka gace kagaragayemo umurambo wa nyakwigendera byavugwaga ko yishwe anizwe, bavuga ko aya makuru yamenyekanye nyuma yuko hari uwanyuze ku muhanda yarangiza agatungurwa no kubona haryamye Eric (wari umukozi wa RIB) akaba yari asanzwe amuzi,yamwitegereje neza abona yamaze gupfa.

Uwamubonye bwa mbere yavuze ko bishoboka ko yaba yishwe mu ijoro hagati kuko mbere yaho gato yari ari kunywera ahantu mu kabari.Ati:” Hari uwahanyuze abona Eric aryamye kunkengero z’umuhanda noneho yamwitegereza neza agasanga yapfuye. Yapfuye nyuma yuko yari avuye mu kabari yanyweragamo”.

Havuguziga Ntabwiko Charles,Gitifu w’Umurenge wa Kinyinya, yemeje aya makuru avuga ko kugeza magingo aya hataramenyekana uwaba yihishe inyuma y’urupfu rwa Nyakwigendera kuko kizamenyekana nyuma y’iperereza ryahise ritangira.Ati:”Ntiharamenyekana ikihishe inyuma y’urupfu rwe kuko haracyategerejwe ikizava mu iperereza”. Yanaboneyeho no gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe y’ibintu bitagenda neza no kubakekwaho kugira urugomo.

Umurambo wa nyakwigendera ukaba wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugirango ukorerwe isuzuma hanamenyekane ikihishe inyuma y’urupfu.

Ibi bikaba bibaye nta gihe kinini gishize ubwo Elyse Ndamyimana wari Noteri w’ubutaka mu Murenge wa Remera ho mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali nawe yatezwe n’abagizi ba nabi bamuteragura ibyuma bimuviramo urupfu.Ni ubugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo ku wa 19 Mata 2024 ubwo Ndamyimana yatahaga, agahura n’abo bagizi ba nabi.

Related posts