Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Inkuru y’ inshamugongo mu Karere ka Ruhango abapolisi babiri bishwe n’ impanuka ubwo bari bahekanye kuri Moto

Mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango , mu Kagari ka Buhoro mu Mudugudu wa Nyarutovu , amakuru avayo aravuga ko impanuka y’ imodoka yahitanye aba polisi babiri bari bahekanye kuro Moto,

Amakuru avuga ko iyi mpanuka yabaye yabaye saa kumi   z’igitondo zo kuri uyu wa  05 Ukwakira 2023 muri uwo Mudugudu.Amazina y’abo ba Polisi bishwe n’impanuka  wahawe ni PC Mushabe Fred na mugenzi we AIP Ngaboyimana jean Felix.Moto ifite plaque RF112 L naho imodoka ikaba ifite Plaque RAF734C.

Abaturage babwiye UMUSEKE dukesha imo nkuru ko  hari imodoka yapfiriye mu muhanda wa Kaburimbo ariyo yateje iyo mpanuka yahitanye abo ba Polisi bombi.

Gitifu w’Akagari ka Buhoro ,Ayingeneye Marie Jeanne yemeza ko  yahageze agasanga iyo mpanuka yabaye koko.Gusa avuga ko yahageze nyuma y’iminota 30 iyo mpanuka imaze kuba.Ati”Amakuru arenze kuri ayo mwayabaza Umuvugizi wa Polisi

Iki kinyamakuru twavuze haruguru cyahamagaye Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo,   tumwoherereza n’ubutumwa bugufi ariko ntiyitaba cyangwa ngo asubize ubwo butumwa.

Related posts