Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Inkuru y’ inshamugongo mu Karere ka Huye inzu yafashwe n’ inkongi y’ umuriro harimo abana umwe muri bo ahita ubura ubuzima ubwo nyina yari yagiye kubashakira icyo barya

 

 

Huye: Habereye inkongi y’ umuriro yatwitse inzu yarimo abana batatu umwe muri bo ahita ahaburira ubuzima ubwo nyina yari yagiye gushaka icyo barya mu gasoko

Inkuru mu mashusho

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nzeri 2023, mu Mudugudu wa Kigarama , Akagari ka Rango B , mu Murenge wa Tumba wo muri kariya Karere twavuze haruguru.

 

Ibi byabereye mu rugo rwa Jean Bosco Minani mu masaha ashyira saa kumi z’umugoroba, ubwo abana be batatu bari baryamye naho nyina Nayituriki Euphrasie yagiye gucuruza mu gasoko kari hafi aho ku muhanda.Emmanuel Turabumuremyi, Umuyobozi w’umudugudu wa Kigarama ibi byabereyemo yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko abaturanyi bamenye iby’iyi mpanuka ubwo babonaga umwotsi mwinshi uzamuka ku nzu, bagahita bihutira kujya gutabara.Ati “Byamenyekanye bitinze abatabaye bahageze basanga matola bari baryamyeho yabahiriyeho. Umwana mukuru w’imyaka itanu ni we wahereje ukuboko abari baje gutabara maze bamukuramo mbere kuko we yari muremure ashyikira idirishya. Abandi babiri bato bakuwemo nyuma maze bose bihutira kubajyana kwa muganga ariko umwe ahita yitaba Imana akihagera’’.

Mu bivugwa n’abageze ahabereye iyi mpanuka y’umuriro, bavuga ko yaba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi bitewe n’uko abana bacokoje aho bacomeka ibyuma by’ikoranabuhanga nka telefone, bashyiramo umusumari ari nabyo byazamuye inkongi.

SP Emmanuel Habiyaremye,Umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yatangarije kiriya kinyamakuru ko iyi mpanuka yaturutse ku burangare bw’ababyeyi basize abana mu rugo bonyine.

SP Habiyaremye yagiriye inama abaturage kwirinda gusiga abana mu nzu bonyine no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi byizewe kuko ari byo bigerageza kurinda impanuka.Ati “Ababyeyi bakwiye kugira amakenga y’umutekano w’abana babo. Nk’uyu mubyeyi yasize abana bato,umukuru afite imyaka itanu. Kuba yari azi ko iyo prise yakutse insinga zigaragara, ubwabyo byagombaga kumutera impungenge akumva ko n’umwana yakoramo. Ikindi twabonye ko iyo nzu bari bacumbitsemo yari ifite insinga zitujuje ubuziranenge ari nabyo byatije umurindi iyi mpanuka’’. Kuri ubu abana babiri bakomerekeye muri iyi mpanuka bari kwitabwaho n’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Related posts