Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Inkuru y’ Akababaro mu gishanga cy’ umugezi w’ Akanyaru cyatwaye ubuzima bw’,Abavandimwe babiri  harimo umurambo waburiwe irengero

Inkuru y’Akababaro yenshenguye imitima yabenshi naho mu Karere ka Gisagara mu mudugudu wa Kabuga mu kagari ka Kabumbwe mu Murenge wa Mamba , aho abana babiri bavukana barohamye mu gishanga cy’ umugezi w’ Akanyaru,gusa kugeza ubu umurambo w’ umwe wabonetse naho undi uracyashakishwa.

Amakuru twahawe n’abaturanyi b’abo bana ko umukuru yari afite imyaka 13 y’amavuko yitwa Uwambajimana Julienne (aracyashakishwa) akaba yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza naho musaza we yitwa Niyogisubizo Joseph (umurambo we wabonetse kuwa 05 Ukwakira 2023).

Iriya mpanuka yabaye taliki ya 1 Ukwakira 2023 gusa umurambo w’umwe muri bo uboneka nyuma y’iminsi ine, Amakuru inzego z’ibanze zatanze  nuko bariya bana bombi bajyanye na nyirasenge gukura ibijumba umwana muto w’imyaka 11 y’amavuko ajya koga ibirenge maze ashinguye ikirenge aranyerera binagendanye ko imvura imaze iminsi igwa ahita agwa mu kidendezi aho Akanyaru kamennye amazi gusa mushiki we w’imyaka 13 y’amavuko nawe yahise ashaka kumukurura nawe ahita agwamo

Eugene Manirarora,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nemba,  yagize atiUmwe hari abamubonye umurambo ureremba mu mazi maze bawukuramo gusa undi akaba agishakishwa”

Uriya muyobozi akomeza avuga ko bakomeje gushakisha bafatanyije n’indi mirenge bahana imbibi yo mu karere ka Nyanza ariyo ya Ntyazo na Kibirizi.Abo mu muryango wa ba nyakwigendera bavuze ko umurambo babifashijwemo n’akarere ka Nyanza bawujyanye mu buruhukiro bw’ibitaro by’akarere ka Nyanza bakaba bari gushaka uko bawujyana iwabo ngo ushyingurwe mu gihe bagishakisha undi mwana w’umukobwa w’imyaka 13 utaraboneka.

Nshimiyimana Francois mu Karere ka Gisagara

Related posts