Tariki 2-3 Gicurasi 2023 mu burengerazuba bw’u Rwanda haguye imvura idasanzwe, yiyongera ku yari imaze iminsi igwa, iteza inkangu n’imyuzure byahitanye ubuzima bw’abantu binasenya inzu n’ibindi bikorwaremezo.
Nyuma y’ibyumweru bitatu abavanywe mu byabo basezerewe aho bari bacumbikiwe by’agateganyo, bahabwa amafaranga yo gukodesha ahandi by’igihe gito.
Aba baturage barashima Guverinoma yakomeje kubaba hafi, ikabaha amafaranga y’ubukode bw’amezi atatu n’impamba y’amafunguro yo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.
Musabyimana Agnes ni umwe mu bari basanzwe bakodesha bagize ibyago inzu bakodeshaga irasenyuka n’ibikoresho byabo byangirikiramo.
Uyu mubyeyi ubana n’abana be mu bukode mu mudugudu wa Cyimana, Akagari ka Kibilizi, Umurenge wa Rubengera, yavuze ko mu ijoro ryo ku wa 3 Gicurasi 2023, saa cyenda z’ijoro aribwo yumvise inzu ihirimye, arwana no gusohokamo, ku bw’amahirwe we n’umukobwa we n’umwuzukuru bavamo ari bazima.
Inkuru mumashusho
Avuga kandi ko ubuyobozi bwihutiye kubatabara, we n’abandi basangiye ikibazo bacumbikirwa by’agateganyo ngo bataguma muri izo nzu, zikaba zabagwira.
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko ubuyobozi bwabahaye ibiribwa, ibiryamirwa, n’ibikoresho by’isuku kuva ku ndobo n’ibase kugera ku isabune n’ibikoresho by’isuku abakobwa n’abagore bifashisha.
Abasenywewe n’ibiza bari batuye mu mujyi wa Bwishyura, buri muryango wahawe 150.000 Frw byo kwishyura inzu amezi atatu, naho abo mu Murenge wa Rubengera bahabwa 90.000Frw y’amezi atatu.
Musabyimana avuga ko amezi atatu nashira bazirwariza mu gukodesha inzu nk’uko bari basanzwe babikora.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yabwiye IGIHE ko mbere yo kubacyura ngo bajye kwikodeshereza, bagiranye amasezerano avuga ko batagomba gusubira mu nzu zasenyutse cyangwa ahandi hose hashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ati “Nta muntu twigeze tuvana kuri site adafite aho kujya, udafite aho kujya aba agumye kuri site kugeza igihe aboneye aho ajya gutura. Umuntu agomba kujya ahantu hatashyira ubuzima bwe mu kaga. Ubu hariho gahunda yo gusura aho bagiye kugira ngo hatagira umuntu watura ahantu hatameze neza”.
Meya Mukarutesi avuga ko abahawe amafaranga yo gukodesha ari abari basanzwe bakodesha, naho abari bafite inzu zabo, Leta ifite izabubakira.
Imibare ya Minisiteri y’Ubutabazi igaragaza ko ku rwego rw’igihugu imiryango yasenyewe n’ibiza izubakira inzu zo guturamo ari 7900.
Ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba, iy’amajyaruguru n’iy’Amajyepfo tariki 2-3 Gicurasi 2023, byahitanye abantu 135 barimo 17 bo mu karere ka Karongi. Muri aka karere inzu 178 zasenyutse burundu, 441 zisenyuka byoroheje, izindi 309 zisigara mu manegeka.