Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Inkuru nziza yatashye mu Karere ka Nyamagabe hagiye kubakwa inzu zumuturirwa zijyanye n’ iterambere

 

 

Mu Karere ka Nyamagabe , mu Murenge wa Gasaka , mu gace kitwa Dusego, Ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyamagabe , bwatangaje ko hagiye gukatwa ibibanza, hakazubakwa inzu zimeze kimwe, zijyanye n’umujyi.

Bwabitangarije Kigali Today dukesha ino nkuru , nyuma y’uko hari abatuye muri aka gace k’umujyi w’Akarere ka Nyamagabe, binubira kuba abarimo gushaka kubaka muri iyi minsi batari kubyemererwa, hakaba n’abibaza impamvu babujijwe kugira ibyo bahinga igihe bazaba bamaze gusarura ibiri mu mirima ubungubu.Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, yagize ati “Turashaka kuhakora site yo guturamo, tunyuzamo imihanda tukanakata ibibanza bikurikiranye kandi buri cyose gikora ku muhanda, noneho tugashyiramo amazi n’amashanyarazi.”

Inkuru mu mashusho

Anavuga ko batangiye bashishikariza abaturage kwemera gutanga amasambu yabo, bazamara gushyiramo ibyo bikorwa, bikaba byongereye agaciro k’ibibanza noneho abashaka kubaka bakazagenda bagura n’abahafite imirima.Baranateganya ko inzu za mbere nizimara kuhubakwa bazashyiraho umurongo w’imodoka zitwara abagenzi, ku buryo kuhagera bizaba byoroshye.

Ku kibazo cy’inyubako bateganya ko zazahazamurwa, uyu muyobozi agira ati “Zizaba ari inzu zihendutse, zisa inyuma, imiryango iri ahantu hamwe, ubona ko ari ibintu biteguye neza.”Abatuye mu Dusego bamenye ibigiye gukorerwa aho batuye, bo usanga batishimiye kuba barabwiwe ko mu gutunganya imihanda nta ngurane bemerewe kuzahabwa ku bizangizwa, urugero nk’ibiti by’imbuto.

Aha Meya Niyomwungeri asubiza agira ati “Urumva niba ufashe isambu y’umuntu, ukamuciramo umuhanda, unamushyiriramo amazi n’umuriro, uba umaze kuzamura igiciro cyayo. Twabagiriye inama yo gukora komite za site, ari na zo zizagena igiciro cy’ibishobora kuzangizwa, noneho mu gihe cyo kugurisha ikibanza, agaciro k’ibyangijwe na ko kakazaba karimo.”

Ahazacibwa ibibanza ni kuri hegitari 16.8 kandi ibibanza bizacibwamo bigera kuri 70.Biteganyijwe ko imirimo yo guca imihanda n’ibibanza aha mu Dusego, izatangira mu kwezi gutaha kwa Nyakanga 2023.

 

Related posts