Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Inkuru nziza yatashye mu Banyarwanda ibihumbi 200 buri mwaka bafite ubukene bukabije bagiye kujya barya ifi irishwa inkoko

 

Kuri uyu wa 12 Ukwakira 2023, nibwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC yatangaje ko yihaye intego y’uko buri mwaka Abanyarwanda ibihumbi 200 bazajya bakurwa mu cyiciro cy’ubukene bukabije, ubwo abagize inzego zitandukanye za leta n’abafatanyabikorwa bayo bari mu biganiro byareberaga hamwe uko gahunda zo kuvana Abanyarwanda mu bukene zatezwa imbere.

Samuel Dusengiyumva,Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC, yavuze ko kuri ubu bamaze kubona abafatanyabikorwa mu gufasha iyo miryango kuva mu bukene, ariko uruhare runini rukagirwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze, mu magabo ye yagize ati “Turateganya ko buri mwaka tuzajya twinjiza [mu cyiciro cy’abifashije] ibihumbi 200 byiyongera, ariko turifuza kubigeraho mu gihe gito gishoboka ni yo mpamvu twahuje aba bafatanyabikorwa. Hari abavamo mbere y’icyo gihe ariko twemeranyije n’abaturage ko ntawe ugomba kurenza imyaka ibiri ataravamo.”

Ubusanzwe umuntu utakibarizwa mu cyiciro cy’ubukene bukabije ni ushobora kubona iby’ibanze nkenerwa nk’amafunguro, umuryango we ushobora kwivuza no kujya ku ishuri ndetse akaba yanatangira urugendo rwo kwizigamira no kugera kuri serivisi z’imari.

Ikindi ni ukugira imitungo yaba iyimukanwa n’itimukanwa nk’amatungo ubutaka n’ibindi bishobora kubyara amafaranga mu buryo buhoraho, bikajyana no kwegerezwa bimwe mu bikorwaremezo by’ibanze bimufasha muri gahunda zo kwiteza imbere.

Uko imyaka yagiye isimburana ni nako ubukene bwagiye bugananyuka mu Banyarwanda, aho bwavuye kuri 60,4% mu 2000 bugera kuri 38,2% mu 2017 mu gihe ubukene bukabije bwagabanutse bukava kuri 40% bukagera kuri 16% mu gihe nk’iki.

Dusengiyumva ati “Iyo ugeze ku rwego rw’Akagari usanga ari imiryango abantu bashobora gufatanya abantu bakava mu bukene. Twabonye ko hari ibintu byagiye biza nka Covid-19 n’ibiza, abantu baba batarizigamye no gukoresha neza amahirwe babona, hari igihe basubira mu bukene.”U Budage ni kimwe mu bihugu byakomeje kugaragaza ubufatanye bukomeye mu kurandura ubukene mu Banyarwanda, aho binyuze muri Banki yabwo y’iterambere KFW bumaze gutanga arenga miliyari 46 Frw.

Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Iterambere n’Ubutwererane muri Ambasade y’u Budage mu Rwanda, Clemens Siddhartha Häusler yavuze ko nubwo bamaze kugera ku ntambwe ishimishije, barangamiye no gukomeza gufatanya n’u Rwanda mu guhangana n’ibibazo birimo n’ikiguzi cy’imibereho kiri gukomeza gutumbagira umunsi ku wundi.

Bishimangirwa kandi n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Claudine Marie Solange Nyinawagaga wavuze ko nyuma ya VUP, kuri ubu hari gushyirwa imbaraga muri gahunda yo guhangana n’ibyo bibazo bishobora kuza bitunguranye abagizweho ingaruka cyane bakunganirwa.

Icyakora yerekanye ko nubwo hamaze kugerwa kuri byinshi, iyi gahunda yo gukura abaturage mu bukene ikirimo imbogamizi zijyanye no guhuriza abafatanyabikorwa bose hamwe.Ati “Ibyo bijyana n’imyumvire y’abaturage ikomeje kugorana aho umuntu ahabwa ibyangombwa byose bimukura mu bukene ariko agahitamo kubipfusha ubusa, akajya mu makimbirane akumva ko leta izamukorera byose, icyo gihe ntatera intambwe, ahubwo asubira inyuma.”

Isesengura ry’ibyavuye muri iri barura ku bijyanye n’ubukene mu Banyarwanda, ryerekana ko abaturage 887.508 bafite ubukene bukabije naho 3.139.395 bari mu bukene bworoheje. Muri rusange abakennye bose ni 4.026.903 bangana na 30,4% by’ababaruwe.

Ibice by’icyaro ni byo bifite umubare munini w’abaturage bakennye (3.502.686) bangana na 37,3% ugereranyije na 13,4% mu mijyi.Icyakora imyaka yagiye ishira ni ko habayeho impinduka mu mibereho y’Abanyarwanda by’umwihariko bigaragarira ku kuba icyizere cyo kubaho cyaravuye ku myaka 51,2 mu 2002 ikaba 64,5 mu 2021 na 69,6 mu 2022.

Related posts