Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Inkuru nziza yasakaye mu mitwe y’ abagororwa 44 bafungiwe i Mageragere yongeye gushimisha abayumvise

 

Kuri iki Cyumweru tariki ya 19.11.2023 nibwo Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rwatangaje ko abantu 44 bafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere barimo abagore icyenda, bagiye guhabwa isakaramentu ry’Ugukomezwa muri Kiliziya Gatolika.

 

Amakuru avuga ko iki gikoraa cyitabirwa na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda na Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi n’abandi bayobozi bakuru muri uru rwego.

Umuvugizi wa RCS, SP Daniel Rafiki yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko abagiye gukomezwa bari basanzwe bigishwa inyigisho zigamije ukwemera zishingiye kuri Kiliziya Gatolika n’ababifitiye ububasha kuko hari Musenyeri uba ushinzwe kiliziya no gukurikirana ibikorwa byayo bya buri munsi mu igororero.Ati “Dufite Musenyeri ubakurikirana umunsi ku wundi kuko aba yarahawe ishingino zijyanye na Kiliziya mu igororero rya Nyarugenge kandi yabanaga nabo umunsi ku wundi. Uwo niwe wabigishije.”

Yavuze ko iki gikorwa kuri bo kivuze ikintu kinini kuko gishimangira ko abantu bafunzwe bakomeza kugira uburenganzira ku myizerere yabo nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho.Ati “Bivuze ikintu kinini cyane. Idini ni uburenganzira, kuba ufunzwe afite uburenganzira bw’idini bivuze ikintu kinini. Kuba umuntu ahabwa inyigisho za gikirisitu bidufasha kandi mu kubagorora. Iyo umuntu wamusannye umutima ukamuhumuriza byorohera uwo ari we wese kumugorora.”

 

Related posts