Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Inkuru nziza n’ihumure ku bagorwaga na serivisi zijyanye no kubona ‘provisoire’ na ‘permis’

Kuva tariki 14 Ugushyingo 2022 abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena bari mu ngendo mu turere dutandukanye tw’Igihugu mu rwego rwo kumenya ibikorwa mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Iri tsinda rigizwe n’abasenateri barimo Evode Uwizeyimana, Murangwa Hadija na Emmanuel Havugimana ryatuwe ibibazo n’abaturage bo muri Rubavu, ku bijyanye n’imbogamizi ziba mu kubona ‘Provisoire’ na ‘permis’ bityo bamwe bakaba bahitamo kujya gushakira ibyangombwa hanze y’igihugu, aho kubiboma byoroshye.

Abaturage batangaje ko kwinjira muri sisiteme ibemerera kwiyandikisha ngo bazakorere ‘provisoire’ bikomeye cyane kuko sisiteme ifungurwa igihe gito cyane bityo igahuriramo abantu benshi bigatuma kwiyandikisha bigorana.

Ibi ni nako bimeze kubashaka gukorera ‘permis’ kuko hari abo ‘provisoire’ zabo zirangiza imyaka ibiri, zigata agaciro batarabona ‘permis’ kuko kwiyandikisha bitoroshye.

Ubwo abasenateri bari bageze mu Bigogwe, Senateri Uwizeyimana Evode yijeje ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo imbogamizi zituma abantu badakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ziveho.

Yagize ati “Turatekereza gukora ubuvugizi ku nzego zibishinzwe zirimo Polisi y’u Rwanda kugira ngo imbogamizi n’inzitizi zose zituma abantu badakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ziveho, aho gukomeza kuzuza impushya mpimbano mu Rwanda”.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter, na yo yatanze ihumure kubagorwa no kubona ‘provisoire’ na ‘permis’, yizeza ko ku bufatanye n’izindi nzego bagiye kunoza iyi serivisi kandi igatangwa kenshi.

Yagize iti “Dufatanyije n’abafatanyabikorwa turimo kunoza uburyo bwo kwiyandikisha ku bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kugira ngo abakenera iyi serivisi babashe kuyibona ku buryo buhoraho kandi bunoze”.

Yakomeje iti “Turasaba abaturarwanda kwirinda kujya kugura impushya zo mu mahanga ndetse no kudakoresha impushya mpimbano kuko bitemewe n’amategeko. Murakoze”.

Related posts