Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Inkuru nziza ku bagabo bari bafite ikibazo cyo kutabyara urunyanya rwaje ruje kuba igisubizo kuri bo

Ubushakashatsi bwakoze na “clinique de Cleveland” yo muri Ohio bugatangazwa muri “Daily Mail” bwemeje ko ubushobozi buri mu nyanya butuma zigira uruhare mu kurwanya ubugumba ku bagabo (infertilité masculine).

Urunyanya uretse kuba ari ikirungo ntagereranywa cy’isosi ku bashaka kwegerana n’ameza ruzwiho no kuba rutuma abantu bahorana akanyamuneza ndetse rukaba n’isoko ya vitamine C.

Urunyanya kandi rwemejwe n’abashakashatsi ko rugira uruhare mu kurwanya ubugumba ku bagabo (infertilité masculine).

Mu bigize urunyanya harimo “lycopène” ituma rugira ibara ritukura cyane iyo ruhiye.Iyo “lycopène” izwiho kuba irinda umubiri w’umuntu gusaza vuba, ikanafasha mu gukumira indwara z’umutima.

Ubushakashatsi bwakoze na “clinique de Cleveland” yo muri Ohio bugatangazwa mu kinyamakuru cyitwa “Daily Mail”, bushingiye no ku bundi bushakashatsi 12 bwakorewe hirya no hino ku Isi, bwemeje ko “lycopène” iboneka mu nyanya, yongera uburumbuke ku bagabo.

Ubwo bushakashatsi bwemeje ko iyo “lycopène” yongera umubare w’intanga-ngabo (spermatozoïdes) kugeza kuri 70 %, ukagabanya ingano y’intanga-ngabo zangirika.

Abashakashatsi bo muri iyo “Clinique” bagaragaje ko inyanya zigira uruhare mu kurinda ubuzima bw’imyororokere y’abagabo.Ubu bushakashatsi bwemeje ko inyanya zigabanya ibyago by’indwara zifata “prostate”, iyi ikaba igira akamaro mu ikorwa ry’amasohoro (sperme), inyanya zinagira kandi uruhare mu kugabanya cyangwa se kurinda kanseri yafata muri iyo myanya y’imyororokere y’abagabo.”

Inkuru dukesha BBC, ivuga ko kunywa nibura ibiyiko bibiri by’inyanya ziseye ku munsi ku bagabo bafite ubugumbo, bifasha mu gutuma intanga zabo zigira ubuzima bwiza.

Inyanya ni ikiribwa kigiramo Vitamine E n’ubutare bwa Zinc, ubushakashatsi bukaba bwarerekanye ko iyo Zinc ifasha mu gutuma ubuzima bw’umuntu bumererwa neza, harimo n’ubuzima bw’imyororokere.

Dr Liz Williams, inzobere mu bijyanye n’imirire muri Kaminuza nkuru ya Sheffield mu Bwongereza, avuga ko iyo “lycopène” iba mu nyanya iboneka neza iyo ihuye n’ubushyuhe kandi ikaninjira mu maraso mu buryo bworoshye.

Agira inama abagabo bafite icyo kibazo cy’ubugumba, ko bakwitabira gukoresha urunyanya kuko rufasha, ariko akongeraho ko hagikenewe gukorwa ubushakashatsi buruseho kuri icyo kiribwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) rivuga ko ku rwego rw’Isi umuntu 1 kuri 6 ahura n’ikibazo cy’ubugumba mu buzima bwe.

Umuntu bivugwa ko afite ubugumba iyo amaze amezi 12 arenga, adashobora gutera inda cyangwa gusama inda, kandi akora imibonano mpuzabitsina idakingiye ku buryo buhoraho.

Related posts