Nyuma yuko abaturage ba Congo basagariye ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro mugace k’uburasirazuba bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo, hari mumyigaragambyo ikomeye cyane ndetse yaje kugwamo abasivire 23 ndetse n’abasirikare ba MONUSCO bagera kuri 4, nyamara leta y’ikigihugu ikaba ntakintu nakimwe yari yigeze itangaza kuri iki kibazo cyangwa se ngo ibe yagira uruhare rugaragara muguhagarika ibikorwa by’urugomo aba baturage bakoreye aba basirikare.
Muminsi ishize ubwo president Felix Antoine Tshisekedi yagiranaga inama n’abaminisitiri bo muri Guverinoma ye, yatangaje ko kuruhande rwa leta bashima ibyo Monusco yakoze byose ndetse anatangaza ko bashima cyane ko ukwihangana kwabo bagaragaje mugihe cy’imyigaragambyo bakanga gukoresha amasasu mugihe bari bari guterwa amabuye, bari guhohoterwa n’abo bacungiraga umutekano.
Amakuru meza rero azindutse avugwa muri ikigihugu, nuko uyumuyobozi yatangarije radio ijwi rya Amerika dukesha ayamakuru ko hagiye gukorwa ibishoboka byose izi ngabo zigafashwa kuba zakurwa muri ikigihugu nkuko abaturage bose babyifuza. ibi byose abitangaje mugihe izingabo zari zisigaje igihe kingana n’amazi agera kuri 4 kuberako mandat cyangwase igihe bagombaga kumara muri ikigihugu cyari kuzagera mukwa 12.
Ibyatumye benshi banezezwa n’ayamakuru, nuko muri iyiminsi nyuma yuko habaye imyigaragambyo yanahitanye abasirikare bagera muri 4 ndetse uyumuryango w’abibumbye ugasahurwa ibikoresho byose n’abayne-Congo, byatumye aba basirikare ba MONUSCO barya karungu kuburyo batari bagifite imikino ahubwo nabo ubwabo bari basigaye barahindutse nk’inyeshyamba kuko babonaga umunye-Congo ushaka kubakorombereza bagahita bamusaba gusubira inyuma cyangwa akaba yahasiga ubuzima.
Nubwo kandi president yatangaje ibi, benshi mubatavuga rumwe na leta ye bakomeje kugaragaza ko bafite impungenge kubushobozi bwe mukuyobora, aho benshi bibaza ukuntu president arebera abaturage bagakora ibikorwa bya kinyamaswa nyamara iki kibazo ntigihabwe umurongo ukwiriye. ibi kandi abenshi mubabitangaza bavuga ko ari ishema rike kuri ikigihugu kuba wasagarira uwagutaba ngo bimeze nko kurya ugahaga maze ukibagirwa uwakugaburiye.