Inkuru irimo kugarukwaho muri Republican ya Demokarasi ya Congo ni uko hari abasirikare baherutse kugaragara mu mashusho bambika ubusa buri buri umugore mujyi wa Kinshasa, gusa amakuru ahari biravugwa ko bamaze gutabwa muri yombi.
Ibi byemejwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri iki gihugu , Jacquemain Shabani Lukoo, aho yavuze ko abasirikare bagaragaye mu ruhame bambika ubusa umugore witwa Honorine Porche Masamba Mukuna bamaze gutabwa muri yombi.
Amakuru avuga ko tariki ya 16 Ukwakira 2025, abajura bari bitwaje intwaro bateye ishami rya Rawbank i Kinshasa. Abapolisi n’abasirikare bagiye gutabara, bashobora kwinjira bigoranye kuko babanje kurasana n’aba bajura bafashe bugwate abakozi n’abakiliya bari bayirimo.Bitunguranye, abasirikare bagaragaye basohokana umugore bamwambitse ubusa, bamuhondagura, bamusunikira mu modoka ya Jeep. Byaje kumenyekana ko uyu ari Mukuna kandi ko ari umwe mu baketsweho kuba abajura bateye iyi banki.
Minisitiri Shabani yatangaje ko abasirikare bambitse ubusa uyu mugore basanzwe bakorera mu ntara ya gisirikare ya 14 ibarizwamo ibice birimo Kinshasa, ati “Bafunzwe, bategereje urubanza. Komanda wa batayo yabo yahagaritswe.”Hari amakuru avuga ko aba basirikare bashobora kuba barasambanyije uyu mugore ku ngufu ubwo bamugezaga aho bamufungiye. Inzego za Leta zasabwe gukora iperereza ryimbitse kugira ngo ukundi kuri kumenyekane
BA UWA MBERE MU MAKURU YA KGLNEWS