Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Inkuru iteye agahinda ya Nishimwe Consolée, yiciwe abavandimwe be,arasambanywa yanduzwa Sida muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 yakoranywe ubugome ndengakamere bikajyana ni uko yamaze igihe kirekire itegurwa, ibi bigarukwaho na Consolée Nishimwe wari ufite imyaka 14 mu 1994 ,yafashwe ku ngufu ndetse yanduzwa Virus Itera Sida.

Nishimwe ni umwanditsi w’ ibitabo inkuru ye yayishyize mu gitabo yise”  “Tested to The Limit: A Genocide Survivor’s Story of Pain, Resilience and Hope”, ni igitabo kigaruka ku mateka ye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arimo n’ buryo yafashwe ku ngufu akanduzwa Sida ku myaka  14 yari afite icyo gihe ,abavandimwe be bakicwa.

Mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango wa Nishimwe wagiye guhungira mu gace k’Abayisilamu mu rwego rwo gushaka ubuhungiro. Ariko ku itariki ya 15 Mata 1994, se na nyirasenge baricwa.

Ibyago byakomeje kwiyongera kuko  hashize icyumweru abavandimwe be batatu, Bon-Fils Abimana w’amezi 16, Pascal Muvara  wari ufite imyaka irindwi na Philbert Nkusi w’imyaka icyenda, na bo barishwe.

Nyuma yo kwica abo  mu muryango we , nyirakuru,sekuru, na nyirarume na bo,barishwe, Nishimwe wari umwana muto yasigaye mu gahinda kenshi, nta n’icyizere cyo kubaho afite.

Nishimwe yahungiye ahantu hanyuranye yihisha ngo arebe ko bwacya Kabiri,ariko abicanyi baramubona baramusambanya ndetse bamwanduza Virus Itera Sida.
Nyuma yaje kurokokana na Nyina Marie_ Jeanne n’ umuvandimwe we Jeanette Ingabire

Urebye akaga Nishimwe yanyuzemo ,biragoye kwiyumvisha ko yakwiyakira, ariko igitangaje yariyakiriye ndetse atangira gufasha abaheranwe n’ agahinda.

Kuri ubu Nishimwe  atuye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,mu kiganiro yagiranye na Lisa Keefauver,MSW Podcast yavuze ko kugira ngo akire ibi bikomere byamutwaye igihe kinini.

Ati: “Ni ubuntu bw’Imana ndetse no kuba narahuye n’ Abantu ba nyabo banyitayeho. No kuba ahantu ha nyaho,gushobora guhura  n’abantu b’ ibitangaza bashoboye,kunyumwa ndetse no gushyira uwo mwanya kuri njye”.

Yakomeje ashimira umubyeyi we wagiye umuba hafi, ndetse akirengagiza amagambo y’ Abantu bavugaga. Ati” Mama wanjye yaramfashije ,twari tukiri mu bihe by’ ibikomere byinshi. Ariko yamfashije kubasha kubaho muri ibyo bikomere. Namwigiyeho uko nabana n’ ibikomere. Icyo gihe nari umwana muto ,nari mfite byinshi muri njye”.

Nishimwe avuga ko abantu benshi bahura n’ibikomere ariko ntibamenye uko babyitwaramo cyangwa ngo babiganireho. Agaragaza ko yaje kurenga uwo murongo akaba umwe mu bafashe iya mbere, akamenya uko agomba kuganira ku bikomere bye.

Ati: “ni yo mpamvu nshobora kugira umutima   w’impuhwe, nkabasha kumva ibikomere by’ undi muntu yanyuzemo.  Iyo ntabona abo bantu banyitayeho ntabwo mba ndi hano.kuri njye nshimira buri wese,wamfashije ubwo nta rurimi nari mfite navugamo uko niyumvaga.”

Mu 2012, ubwo yashyiraga igitabo cye , hanze abantu batandukanye batumvaga ukuntu yavuze ibyamubayeho byose ariko umubyeyi we agakomeza kumuba hafi no kumukomeza.

Nishimwe avuga kandi ko ubwo yatangira gufata imiti igabanya ubukana bwa Virus Itera Sida, byabanje kumubera ikibazo kuko byamwibutsaga ibyo yanyuzemo ariko nyuma akaza kubyakira.Ati: “Byari ikibazo ariko ubu ntabwo bikiri ikibazo kuri njye. Ubu mba mbibona nko nk’ufata vitamini kuko uko nahinduye uko imitekerereze yanjye  n’uko nireba,byamfashije gusobanura icyo mfite”

Nishimwe iyo abajijwe ijambo aba yifuza kubazwa n’ inshuti ze, asubiza ko ari ukumubaza uko ameze cyangwa uko yiyumva, kuko bituma umuntu agaragaza amarangamutima ye cyane cyane iyo ari kumwe n’ umuntu yiyumvamo.

Related posts