Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Inkuru iteye agahinda! Nyarugenge Umwana w’ imyaka ibiri umurambo we watoraguwe mu gihuru harakekwa Mukase bari biriranwe

 

 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023, nibwo hatoraguwe murambo w’umwana wagaragaye mu gihuru bigakekwa ko ari Mukase wishe uyu muziranenge kuko ari we bari birirwanye.

Ibi byabereye mu Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge.

Amakuru avuga ko uyu mwana wishwe yari afite imyaka ibiri gusa bikekwa ko yishwe na Mukase bari biriranwe.

Ngo uyu Mukase w’ uyu mwana ni we wari wamutwaye nk’ uko byatangajwe na IGIHE dukesha ino nkuru.

Uwanyirigira Clarisse , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kanyinya , yavuze ko Mukase w’ uyu mwana yamaze gutabwa muri yombi.

Uyu muyobozi yagize ati“Nibyo hari umwana koko wagaragaye yapfuye ariko ntabwo twakwemeza ko ari Mukase wamwishe, gusa yahise ashyikirizwa Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kanyinya yakomeje avuga ko bigaragara ko uwo mwana yishwe anizwe ndetse yari yiriranwe na Mukase.

Uyu musore kandi yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe cyane ko ababyeyi be batahise babimenyesha ubuyobozi kugira ngo bafatanye kumushakisha hakiri kare.

 

Related posts