Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Inkuru ibabaje! Umumotari aburiye ubuzima mu mpanuka ikomeye ibereye mu Mujyi wa Kigali, benshi mu gahinda kenshi bavuze uko byagenze

 

Ni impanuka ikomeye ibereye mu Mujyi wa Kigali , mu Gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Nyakanga 2023, yahitanye umumotari abandi nabo barakomereka.

Inkuru mu mashusho

Ni impanuka ibereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga hafi n’umudugudu w’abamugariye ku rugamba.

 

Amakuru avuga ko ababonye iyo mpanuka iba ngo ni imodoka ya Hilux yaturukaga mu Murenge wa Masaka, yerekeza mu cyerekezo cyo mu Mujyi, yagonganye na moto yari itwaye umugenzi yaturukaga mu Murenge wa Nyarugunga igana i Masaka.

Imodoka ikimara kubagonga ngo umumotari we yahise apfa ariko umugenzi akomereka byoroheje. Hakomeretse n’umunyonzi wari utwaye igare mu gihe umushoferi w’imodoka we nta kibazo yagize.

Uwamahoro Geneviève, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, , yemeje aya amakuru avuga ko abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro n’Imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Kanombe.Ati “Ni byo iyo mpanuka yabaye, hariya ku muhanda ugana ku mududugu w’abamugariye ku rugamba. Yahitanye umumotari, abandi bakomeretse bahise bajyanwa n’imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Kanombe.”Abakomeretse uko ari batatu bahise bajyanwa ku bitaro bya Masaka mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru.

Related posts