Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Inkuru ibabaje! Umugabo wo muri Ruhango  yemeye ko yishe umugore we wari utwite akoresheje ikirinda imibu itere marariya kubera ikintu gikomeye yamusabaga cy’ ubaka umuryango

Mu Karere ka Ruhango mu rubanza rwabereye mu ruhame, Rusumbabahizi Ezechias  yemereye urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ko yishe umugore we wari utwite inda y’amezi atanu amunigishije inzitiramibu.

Amakuru avuga ko aya makimbirane yaturutse ku mafaranga yo guhahira urugo umugore we yahoraga amwaka buri kanya.

Uyu mugabo wakoze aya mahano ari mu kigero cy’ imyaka 40 y’ amavuko

Amakuru akomeza avuga ko uyu mugabo yabwiye urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga,  ko taliki ya 23 Werurwe, 2023 yagiranye amakimbirane n’umugore we, Nyiramporayonzi Domitille.

Amakimbirane yaturutse ku mafaranga yo guhahira urugo, umugore ngo yahoraga amwaka.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Kamena 2022,  nibwo habaye urubanza , uyu Rusumbabahizi Ezéchias yavuze ko yishe amugore we amunigishije inzitiramubu (supernet).

Mu rubanza rwabereye mu ruhame ngo uyubUmugore we ngo yamuhaye amafaranga ibihumbi bitandatu (Frw 6000) avuga ko, umugore we atigeze ayishimira.

Rusumbabahizi avuga ko uko kutayishimira byatumye umugore amukingirana mu nzu, arasohoka, urufunguzo arushyira mu mabere aragenda.Ati: “Yagiye gutabaza abaturage baraza basanga yankingiranye, ariko baza kunkingurira nongera kumuha Frw 6000 kugira ngo ahahe byinshi birimo n’inyama.”

Inkuru yose yirebe hano mu mashusho

Uyu mugabo yavuze ko yahise ajya ku kazi, agarutse asanga umugore we atatetse, afata icyemezo cyo kumuniga akoresheje inzitiramubu, ahita yishyikiriza inzego z’ubugenzacyaha.

Rusumbabahizi yemereye Urukiko ko yishe umugore we ku bushake, ariko akaba asaba imbabazi.

Bamwe mu batangabuhamya bakurikiranye iburanisha, babwiye Urukiko ko uyu mugore yajyaga ababwira ko umugabo we ahora yigamba ko atazabyara inda atwite, basobanura ko iki cyaha kitamugwiririye, ahubwo ko yagikoranye ubugome kandi agikora ku bushake.

Ubushinjacyaha bwavuze ko izi mbabazi Rusumbabahizi asaba ari amatakirangoyi kubera ko yabanje kwica uwo bashakanye, nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina asiga amwambitse ubusa, Bwavuze ko umwana we wabo w’umuhungu yinjiye mu cyumba asanga umubyeyi we yambitswe ubusa, Buvuga ko bumusabiye igifungo cya burundu kuko yakoze icyaha akigambiriye.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rwabajije Rusumbabahizi impamvu yamuteye kwica umugore muri ubu buryo, kandi bari bamaze gukora n’igikorwa cy’urukundo, Rusumbabahizi asubiza ko yamuhoye amafaranga yahoraga amwaka ngo ahahire urugo buri gihe.

Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasomwa taliki ya 09 Kamena, 2023 saa munani z’amanywa (14h00), Nyakwigendera yishwe atwite inda y’amezi 5.

Ivomo: Umuseke.rw

Related posts