Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Inkuru ibabaje mu Karere ka Kamonyi , Umusekirite wa Kampani ya ISCO yasanzwe apfutse umunwa yashizemo umwuka

Mu Karere ka Kamonyi haravugwa inkuru ibabaje cyane aho Umusekirite wa Kampani ya ISCO warindaga ku ruganda rutunganga amakaro basanze yashizeno umwuka.

Amakuru avuga ko uyu warinda kuri uru ruganda ngo yasanzwe anapfutse umunwa.

Nyakwigendera yitwa Ngirumukiza John

Uyu yari umugabo w’imyaka 59 y’amavuko, akaba akomoka mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, Ngirumukiza yakoraga uburinzi ku ruganda rutunganya amakaro ruherereye mu Mudugudu wa  Ruseke, Akagari ka Kambyeyi mu Murenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi.

Mbonigaba Mpozenzi Providence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka  yabwiye Umuseke dukesha ino nkuru  ko amakuru y’urupfu rw’uriya mugabo bayamenye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru taliki ya 02 Nyakanga, 2023.Mbonigaba avuga ko abahageze basanze aryamye, kandi  aboshye amaboko bakeka ko yishwe.Ati: “Abamubonye ni uko basanze bimeze, kandi nta wakoze ku murambo we kubera ko babanje gutegereza ko inzego z’ubugenzacyaha zihagera.”

Bamwe mu baturage baturiye uru ruganda, bavuga ko uyu Ngirumukiza yari inyangamugayo kuko yangaga ko abakozi banyereza ibikoresho by’uruganda, bagakeka ko mu bamwishe harimo abo yakoranaga na bo.Abaturage bifuza ko inzego z’ubugenzacyaha zikora iperereza, kuko ngo hari n’ababyigambaga.

Uyu muyobozi  avuga ko ubu izo nzego z’ubugenzacyaha n’iz’umutekano zamaze kuhagera, kuko umurambo wa nyakwigendera wari ukiri aho ku ruganda ubwo inkuru yakorwaga.

Related posts