Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Inkuru 5 z’ urukundo rw’ ibyamamare nyarwanda zibabaje cyane zanababaje benshi

 

Bamwe muri bo bitabye Imana bari bafite gahunda yo kuzarushingana nabo bakundaga abandi basiga abagore babo batwite ntibagira amahirwe yo kuzabona abana babo babyaye abandi nabo bagenda basize abana babo bafite amezi make hahandi buri wese wumvise inkuru zabo bimukora ahantu ku buryo atabasha kwiyumvisha ibyabaye

Uyu munsi tugiye kugaruka ku nkuru eshanu zumvikanye mu byamamare nyarwanda z’urukundo zababaje abantu bakagenda basize ababo ariko cyane cyane bakagenda nabo bakiri bato cyane.

Inkuru y’urukundo rwa Yvan Bravan na Chiffa Marty ni imwe mu nkuru z’urukundo z’ibyamamare byo mu Rwanda yababaje abantu benshi aho Yvan yitabye Imana byaravugwaga ko afite ubukwe vuba ndetse nawe ubwe yakundaga kuvuga ko atazarenza imyaka 30 atarashaka birangora yitabye Imana ku myaka 27 gusa.

Uyu muhanzi utaramundaga kuvuga umukunzinwe cyane mu itangazamakuru nubwo abantu ba hafi ye bari bazi Uyu mukobwa Chiffa, ku rundi ruhande abantu benshi bamenye uyu mukobwa mwiza wari umukunzi we nyuma ubwo nyuma yo kumushyingura tariki ya 24/8/2022, umunyamakuru akaba n’umuhanzi Uncle Austini wari imwe mu nshuti za hafi za Yvan Bravan yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter agira ati”Twahumurije abantu Bose usibye umuntu Umwe, umukunzi wa YB” yakomeje akomeza uyu mukobwa avuga ko yibagiwe kumugarukaho gusa asoza amukomeza amubwira ko Bravan yamukundaga ko ariyo mpamvu yabibabwiye asoza agira ati “Biragoye cyane kuri woe, Imana igukomeze”.

Indi nkuru y’urukundo yababaje abantu benshi mu Rwanda ni inkuru y’urukundo rwa Dj Milla n’umugore we Hope Gihozo aho Dj Milla yitabye Imana ku myaka 29 gusa agasiga uyu mugore we n’umwana we mwiza cyane banasaga kubi uwo yasize afite amezi arindwi gusa ubu akaba afite imyaka itatu

Ku itariki 6/03 mu mwaka wa 2019 nibwo nibwo Kayiranga Virgille wamamaye mu kuvanga imiziki nka DJ Milla yateye ivi asaba Hope kumubera umugore biba aho ubwabo batabihishaga aho ku mbugankoranyambaga babwiranaga amagambo meza maze ku itariki 28 Kamena 2019 baza gushyingiranwa nyuma y’imyaka itanu bamaze mu rukundo.

Nyakwigendera Dj Milla yigeze kubwira ikinyamakuru Igihe ko mu byo yakundiye uyu mukobwa Hope ko ari uko ari umukobwa ucisha make Kandi agakunda akazi akora ko kuvanga imiziki iteka ryose ko ari umuntu umwumva aba bombi bakaba baramenyanye muwa 2013 bahuriye muri Restaurant bagatangira ururkundo

Nyuma y’aho Dj Milla yitabye Imana agasiga umugore we Hope yavuze amagambo ababaje avuga ko ababajwe n’urupfu rw’umugabo we, ngo kuko yari umugabo kuri we, inshuti ye, rimwe na rimwe ngo ko yamufataga nka papa we ngo kuko yamwitagaho nk’umubyeyi.

Naho ku itariki ya 16 z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, itsinda rya JudaMuziki ryashyize hanze indirimbo ryise iminsi iyi ngiyi bakomoye kuri Umwe muri bo waruherutse gupfusha umukunzi we akaba umukobwa witwaga Umulinga Liliane wapfuye bitunguranye kuwa 1 tariki 10 Mutarama 2022 akaba yari umukunzi wa Alexis Mbaraga uzwi nka Junior uyu nawe ubarizwa muri iri tsinda.

Indi nkuru y’urukundo yababaje abantu benshi mu Rwanda ni inkuru y’umuramyi Giselle Precious waherutse kwitaba Imana agasiga umugabo batanamaranye umwaka babanye ndtetse akanamusigira n’uruhinja rw’ukwezi kurengaho iminsi Ibiri gusa, Aba bombi bamenyanye mu wa 2013 ariko ngo umubano wabo ukaba utarakunze kugenda neza 100% mu mubano wabo mu muhango wo gusezera Precious, Innocent wari umugabo we yahishuye ko mbere y’uko babana yasenze Imana ayisaba umufasha mwiza bazabana umufasha kubaka urugo, maze muri uko gusenga Imana iramumwereka inamuhishurira ko ari Precious, Innocent wari usanzwe akivugana na Giselle ariko baratandukanye batakivugana yaje kongera kujya I Kigali kureba Gissele arabimubwira undi arabihakana yisubirira iwabo gusa Giselle nawe ajya gusenga asaba Imana umufasha bazabana Imana imwereka Innocent nuko baza gusubirana gutyo bubaka urugo.

Indi nkuru yababaje abantu benshi mu Rwanda ni inkuru ya Danny hamwe na Akariza, Nsabimana Jean Paul abenshi bitaga Danny yari umuramyi akaba n’umwanditsi mu itsinda rya Kingdom of God Ministries iri rikora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana nyuma akaza kwitaba Imana ku myaka 25 gusa agasiga umugore we atwite nk’uko umugore we yabivuze ibi byababje benshi bakundaga uyu muryango n’abakunzi cyane cyane bakurikiranaga indirimbo z’iyi Minisitiri ya Kingdom of God Ministries

Related posts