Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ingabo za FARDC n’ abambari bazo bahawe amasaha 48 yo kuba bavuye Bukavu, hatarakorwa akantu

 

Kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Gashyantare 2025 , abaturage baturiye umujyi wa Bukavu basabye ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,FARDC, n’ abambari bazo, amasaha 48 yo kuba bavuye Bukavu muri Kivu y’ Amajyapfo.

Ubu busabe bw’ aba batuye i Bukavu , babusabye ubwo bari mu myigaragambyo yo kwamaga izo ngabo n’ abarwanyi ba Wazalendo ,aho babashinja kwica no gusahura imitungo y’ aba baturage, iyi myigaragambyo yakozwe nyuma y’ Aho abantu icyenda biciwe mu Majyaruguru ya Bukavu muri Miti ,Kabamba ,Katana na Kavumu.

Izi ndi nkuru wasoma: Umwe mu baherwe ba Congo, Moise Katumbi yatangije gahunda yo kweguza Tshisekedi, byakomeye!

Batunguwe no kubona Perezida Moussa Faki Mahat asohorwa mu nama ikubagahu bamusabye kugaruka nawe arabahakanira uwari ubiri inyuma ni Perezida wa Congo

We na Perezida w’ u Burundi barimo gutegura igitero gikomeye, imwe mu impamvu yatumye Perezida Tshisekedi atitabira inama yari imufitiye akamaro.

 

 

Amakuru avuga ko aba bari muri iyi myigaragambyo bahuye na Guverineri w’ iyi Ntara ya Kivu y’ Epfo , bamugaragariza ibibazo byabo, bamusaba ko Ingabo za Congo, FARDC na Wazalendo bakurwa mu duce batuyemo kubera ibikorwa by’ urugomo bibagaragaraho. Iyi myigaragambyo kandi ikaba yarakozwe mu gihe ku munsi wo ku wa Gatandatu w’ icyumweru dusoje ,habaye inama ya SADC na EAC ,aho yemeje ko Ingabo z’ Ibihugu by’ Amahanga ziri muri Congo zitari mu butumwa bw’ amahoro zigomba kuvanwayo vuba.

Iyi nama kandi yasabye ko Leta ya Kinshasa yakorana ibiganiro n’ imitwe yitwaje Intwaro irimo n’ uwa M23 ,ndetse n’ ibiganiro by’ i Luanda na Nairobi bigasubukurwa.

Related posts