Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Ingabo za DR Congo zasobanuye impamvu zakubiswe inshuro na M23 mu mugi wa Bunagana

Perezida wa sisiyete sivile muri Rutshuru Jean Claude Mbabaze, yatangarije Radio Okapi impamvu ingabo za DR Congo zakubiswe inshuro na M23 mu mugi wa Bunagana zikuruka amasigamana zitarwanye. Uyu Jean Claude Mbabaze yavuze ko ingabo za FARDC zitwaye kinyamwuga zigahitamo gusubira inyuma kugirango hatagira ibyangirika kubera imirwano.

Uyu mugabo uyoboye sisiyete sivile muri Rutshuru, yavuze ko nyuma y’uko ibisasu bya M23 bikomeje kwisukiranya mu mugi wa Bunagana, FARDC bo nk’abasilikare b’abanyamwuga birinze ko hagira ibyangirika, ngo wenda abaturage babe babirenganiramo, niko guhitamo gusubira inyuma.

Guhera kuwa 1 w’iki cyumweru, umugi wa Bunagana uri mu maboko y’umutwe wa M23, ni nyuma yo kuwufata bitayigoye kuko ingabo za Leta ya Congo FARDC zitigeze zisaza imigeri ahubwo zigahitamo gukiza amagara yazo zigahungira muri Uganda. Gusa nyuma y’aho umuvugizi wa Leta muri Kivu y’Amajyaruguru Brigadier General Sylvain Ekenge yumvikanye avuga ko bazakora ibishoboka byose bakisubiza Bunagana.

Mu mirwano micye yabereye muri uyu mugi wa Bunagana, yasize ibihumbi by’abaturage bahungiye mu gihugu cya Uganda bahana imbibi. Si abaturage gusa kuko n’ubuyobozi bw’ingabo ku ruhande rwa Uganda bwatangaje ko mu mpunzi bwakiriye harimo abasivile n’abasirikare na bimwe mu bikoresho byabo.

Uyu muyobozi wa sosiyete sivile bwana Jean Claude Mbabaze nawe yemeje ko abantu bahunze ku bwinshi barimo abaturage badanzwe ndetse n’ingabo za FARDC. Jean Claude Mbabaze kandi ababajwe n’uko M23 yamaze gufata Bunagana ikaba yarafunze bimwe mu biro bisanzwe bikorerwamo n’inzego za Leta ya DR Congo. Akabona kuba FARDC yarirukanwe mu mugi wa Bunagana na M23 atari ugutsindwa, ahubwo ngo nk’abanyamwuga banze ko abaturage babihomberamo bahitamo gusubira inyuma.

Related posts