Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ingabo z’ u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique zongeye gukora igikorwa cy’ ubutwari.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kanama 2022, Ingabo z’ u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique, zifatanyije n’ ubuyobozi bw’ Inzego z’ ibanze, bakoze igikorwa cyo gucyura abaturage bari barakuwe mu byabo n’ ibikorwa by’ iterabwoba mu Mocimboa da Praia. Iki gikorwa cyakozwe ku bufayanye bw’ Ingabo z’ u Rwanda n’ ubuyobozi bwa Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ni igikorwa cyo gucyura abaturage 437 bari bacumbitse mu Nkambi ya Chitunda IDP aho bari bahamaze imyaka bavanywe mu byabo n’ ibitero by’ abarwanyi b’ umutwe w’ iterabwoba byabaye muri 2019. Benshi mu baturage bavanywe mu byabo bahise bagana mu nkambi ya Chitunda IDP no mu Karere ka Palma.

ANICA Mwita, umubyeyi w’ abana batanu , akaba umwe mu bacyuwe , yavuze ko biriya bikorwa by’ iterabwoba byashyize ubuzima bwabo mu kangaratete. Ati“ Njye n’abana banjye twari tubayeho nabi tudafite ibikenerwa by’ibanze muri iyi nkambi ariko ubu turizera ko ubuzima bugiye guhinduka.”

Sumaila Mussa, Umuyobozi mukuru muri aka gace, yavuze ko ubuyobozi bwa Mozambique buzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo aba basubijwe mu byabo babashe gutangira ubuzima kandi bagire imibereho myiza, nk’ uko RADIOTV10 yabitangaje.

Mu mujyi wa Mocimboa da Praia, habarwa abaturage bagera muri 2630 bamaze gusubizwa mu byabo mu gihe abagera mu bihumbi bitatu bagiye mu mudugudu wa Awasse kuva muri Kamena uyu mwaka.

Related posts