Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Impunzi z’ Abarundi ziri guhigwa bukware zikomeje gutabaza ziyambaza UNHCR  

Impunzi z’ Abarundi ziri mu nkambi ya Kibondo ziri gushakishwa hasi no hejuru na Polisi ya Tanzania izihatira kuyicyura ku gahato, izi mpunzi gutabaza ziyambaza UNHCR kubwo guhigwa bukware na Polisi y’ iki gihugu.

Izi mpunzi z’ Abarundi zimaze igihe zarahungiye muri Tanzania kubera umutekano muke n’ intambara biri mu gihugu cyabo , zihangayikishijwe nuko Leta ya Tanzania iri kubacyura mu gihugu cyabo cy’ amavuko kungufu.

Mu mezi atandatu ashize impunzi z’ Abarundi 350 ntizikibasha kubona imfashanyo zirimo iz’ ibiribwa kuko amakarita zahawe azemerera kuba impunzi yateshejwe agaciro na Leta ya Tanzania. Ba nyirayo bamwe barafungwa abandi bajyanywa mu Burundi ku ngufu.

Juma John , Umuvugizi wa Polisi muri Komine , yagize ati“Mu kwezi kwa Gatandatu impunzi z’ Abarundi 55 twatahuyeho ibyaha nyuma y’ Iperereza ryabaye rigaragazako bamwe ari abajuru abandi bakaba abagizi ba nabi bakomeje bahungabanya umutekano wo mu nkambi. Twafashe umwanzuro ko Abarundi 25 bajyanywe mu rukiko gukirikiranywaho ibyo byaha no kubihanirwa abandi 30 amakarita abemerera kuba impunzi muri Tanzania twayatesheje agaciro . naho abarangije igifungo bakajyanywa iwabo abandi UNHCR ikabajyana aho ishaka”.

Abarundi bari gukorerwa iki gikorwa bahangayikishijwe no gusubizwa iwabo ku ngufu, igikorwa bavuga ko kigayitse kigereranywa no kubajyana mu rupfu.

Umwe mu mpunzi yagize ati“ Twavuye iwacu duhunze , icyo twahunze nanubu ntikirarangira. Abarundi bari gutahurwa ku ngufu barikugera iwabo bagahigwa bunyamaswa. Nta muntu wishimira gukomeza kuba mu buhungiro , Leta ya Tanzania nitworohereze ukeneye gutaha atahe, ariko umuntu ukibonako umutekano we utuzuye bamureke”.

Bakomeza basaba ko Tanzania ya kurikiza amategeko mpuzamahanga mu gucyura impunzi. Bati “Kubera ikibazo cy’ inzara iri mu nkambi , nasohotse inkambi ngiye gushaka ibyo kurya ngarutse nsanga ahomba bahasenye.

Buri kwezi Abarundi 35 amakarita yabo ateshwa agaciro hanyuma bagacurwa ku ngufu , abandi 40 bashyirwaho ibyaha bitandukanye bagafungwa. Abarundi bakaba basaba u Burundi , Tanzania na UN ko bakurikiza amategeko yo gucyura impunzi.

Related posts