Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryakoze impinduka nshya mu buyobozi bw’Umujyi wa Goma, mu gikorwa kigamije gukomeza kuwushyira ku murongo no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 9 Mata 2026 n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru buyobowe na Bahati Musanga Erasto, rigaragaza ko Kisuba Ngabo Désiré yagizwe Meya mushya w’Umujyi wa Goma, asimbuye Julien Katembo Ndalieni. Uyu Katembo na we yahise yimurirwa ku buyobozi bwa teritwari ya Lubero.
Kisuba Ngabo Désiré wari usanzwe ari Visi Meya w’uyu mujyi, yazamuwe mu ntera, mu gihe Nshimiyimana Juvénal wari ushinzwe ubukangurambaga no gushaka abarwanyi bashya muri AFC/M23, yagizwe Visi Meya mushya wa Goma.
Si ibyo gusa kuko no mu nzego z’ibanze habaye impinduka, aho Katembo Isevisya wari mu buyobozi bwa teritwari ya Lubero yagizwe Burugumesitiri wungirije, mu gihe Radjabu Kwizera Elie yagizwe Burugumesitiri wungirije wa Komini ya Karisimbi.
AFC/M23 yafashe Umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama 2025, kuva icyo gihe itangira gushyiraho inzego nshya z’ubuyobozi zigamije kuwusubiza ku murongo, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano, imibereho myiza y’abaturage ndetse no gukurikirana imishinga y’iterambere ry’ibikorwaremezo.
Mu kiganiro Julien Katembo Ndalieni yavuze ko muri Mutarama 2026, yagaragaje ko umutekano wifashe neza muri Goma, anemeza ko ibikorwa by’ubucuruzi n’imibereho rusange byongeye gusubira ku murongo, bigaragaza impinduka ugereranyije n’ibihe byari byaranzwe n’umutekano muke.
