Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Impamvu nyamukuru zihishe inyuma yitandukana rya Gasogi United n’uwari umutoza wayo

Ku munsi wejo hashize tariki 31 Nzeri 2022 binyuze ku mbugankoranyambaga zayo, ikipe ya Gasogi Sports yatangaje ko yamaze gutandukana n’uwari umutoza wayo mukuru Hemed Adel n’umwungiriza we Baahaeled Ibrahim ku mbumvikane bw’impande zombi.

Nyuma y’iri tandukana,  abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje kwibaza ku mpamvu nyamukuru zaba zateye iri tandukana ariko kubona igisubizo bikomeza kuba ingorabahizi.

Mu kiganiro cya Fine FM, Urukiko rw’Ubujurire, Ibrahim uhagarariye inyungu z’umutoza Adel yatangaje ko mu mpamvu nyamukuru zatumye umutoza we atandukana na Gasogi United ari ibibazo ahanini bishingiye ku kuba hari abakinnyi adakinisha kandi ubuyobozi bwe bwifuza ko bakina.

Yagize ati: “Umutoza twaraganiriye nyuma y’umukino wa Musanze Fc na Kiyovu, ambwira ko yifuza gusezera muri Gasogi United kuko atashobora gukomeza gutoza ikipe ategekwa abo agomba gukinisha. Ahanini yambwiye ko ikibazo kiri ku kuba adakinisha Malipangu ndetse n’abandi bakinnyi bafatwa nk’abana b’ikipe.”

Ku byavugwaga ko umutoza Adel yaba yatandukanye na Gasogi United bitewe n’uko yaba yarahagaritswe na CAF bitewe no kuba akoresha ibyangombwa by’ibihimbano ndetse no kuba yaba agiye ku bibazo by’uburwayi, byose Ibrahim uhagarariye inyungu za Adel yabihakanye.

Aba batoza batandukanye na Gasogi United bafite amanota 10 mu mikino 7 ya shampiyona, aho baheruka ga gutsindwa imikino ibiri iheruka, uwa Rwamagana Fc na As Kigali, yombi batsinzwemo 0-1.

Related posts