Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Impamvu ikomeye yatumye igitaramo The Ben azakorere I Bujumbura cyimurirwa mu kigo cya gisirikare yatangaje benshi

Mu ntangiriro z’ukwezi gutaha tariki ya 1 Ukwakira 2023 nibwo bitegerejwe ko umuhanzi nyarwanda The Ben azakorera igitaramo mu gihugu cy’abaturanyi cy’U Burundi gusa kuri ubu icyo gitaramo cyamaze  kwimurirwa mu kigo cya gisirikare bitewe n’uko cyitezweho kwitabirwa n’abantu benshi ndetse no mu rwego rwo gucunga neza umutekano wabo.

Nkuko byamaze gutangazwa n’umwe mu bari gutegura iki gitaramo yatangaje ko kizabera ahantu hitwa ‘Messe des officiers’. Aho mu magambo ye yagize ati “Ni inama twagiriwe n’ubuyobozi bwacu nyuma yo kubona uburyo iki gitaramo gishobora kwitabirwa cyane, Bikaba byatumye badusaba ko cyashyirwa mu kigo cya gisirikare kuko ari ahantu hanini kandi hizewe umutekano waho.”

Uwatangaje aya makuru kandi yanavuze ko nta kindi cyahindutse kuri iki gitaramo uretse aho cyagombaga kubera kandi bizeye ko abazacyitabira babimenya bose.

Izo mpinduka zikaba zibaye kandi mu gihe umuhanzi nyarwanda The Ben yageze mu gihugu cy’U Burundi ku wa 27 Nzeri 2023 ari naho agomba gukorera ibitaramo bigera kuri bibiri mu mujyi wa Bujumbura.

Uretse The Ben utegerejwe cyane muri icyo gitaramo kandi binitezwe ko hazaba harimo Big Fizzo, Sat B b’i Burundi, DJ Diallo, DJ Lamper, Bushali, Babo na Shemi b’i Kigali na Romy Jons usanzwe ari DJ wa Diamond hakiyongeraho Lino G, umusore uri kuzamuka neza mu muziki w’u Burundi.

Gusa mbere y’uko The Ben ataramira abarundi mu gitaramo nyamukuru, azabanza guhura n’abakunzi be ku wa 30 Nzeri 2023, kuri Eden Garden Resort Bujumbura, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 100 Fbu na miliyoni 2 Fbu ku meza y’abantu umunani, bagahabwa amacupa abiri ya champagne.

Uretse ibyo kandi muri ibi birori itike y’abanyacyubahiro izaba ari miliyoni 10Fbu (arenga miliyoni 3 Frw) umuntu akanywa, akanarya n’icyo ashaka hamwe n’umuryango we w’abantu icumi azaba yasohokanye.

Ni mu gihe kandi mu gitaramo nyamukuru kizaba ku wa 1 Ukwakira 2023, itike yo kwinjira ni ibihumbi 10 Fbu ku muntu umwe, itike ya VIP bikaba ibihumbi 50 Fbu, ameza y’abantu batandatu azaba agura ibihumbi 500 Fbu, mu gihe ay’abantu umunani ariho amacupa abiri ya champagne azaba agura miliyoni 1,5 Fbu.

Related posts