Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Imitoma myinshi ndetse n’amagambo aryoheye amatwi kubakundana nibyo byiganje mu ndirimbo nshya y’umuhanzi nyarwanda Kenny Edwin yakoranye n’umwe mu baraperi bakomeye cyane mu Rwanda.

Umuhanzi Kenny Edwin usanzwe uzwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka  why, My type,  Stay, ndetse n’izindi kuri ubu noneho yasohoye indirimbo nziza cyane y’urukundo yitwa Deep in love yakoranye n’umuraperi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Papa Cyangwe.

Uyu muhanzi akaba atangaza ko iyi ndirimbo ari iyurukundo aho Uba ubwira uwo ukunda ko wamuha urukundo atigeze abona  ahandi ndetse ko uba ubona atitabwabo uko bikwiye.

Abajijwe ku mpamvu yahisemo Papa Cyangwe yadutangarije ko nyuma yo  gukora indirimbo yitwa why abantu bayikunz cyane bigatuma abona ko akeneye gukorana n’undi muhanzi indi ndirimbo by’umwihariko akaba yarifuzaga umuraperi, ibi bikaba byaratumye asaba Papa Cyangwe kuba bakorana cyane ko yari asanzwe akunda indirimbo ze, uyu muraperi nawe niko kumwemerera barakorana.

Papa Cyangwe ari kumwe na Kenny Edwin

Uyu muhanzi kandi arasaba abakunzi be gukomez kumushyigikira bajya ku mbuga nkoranyambaga ze bwite akoresha ndetse bajya no ku mbuga zicuruza umuziki zose zirimo Youtube, Spotify, ndetse n’izindi cyane ko ibihangano bye byose biriho, ibi kab abibasaba mu rwego rwo kugira ngo bakomeze gufasha uyu muhanzi gutera imbere ndetse no gukomeza gukora ibihangano byiza cyane bishimisha abakunzi be, uramutse ugiye kuri izo mbuga zose n’ukwandikamo Kenny Edwin ubundi ukamufasha gutera imbere.

Akaba kandi avuga ko ari muri iyi minsi gufashwa ndetse no gufatanya n’umuhanzi usanzwe umenyerewe cyane hano mu Rwanda ufite n’indirimbo nshya yise Mutima ariwe Naason.

Reba indirimbo nshya Kenny Edwin yakoranye na Papa Cyangwe

 https://youtu.be/K8NJfYPIizs

Related posts