Imirwano yongeye kubura i Walikale, Wazalendo yagabye igitero gitunguranye ku birindiro bya AFC/M23

 

Imirwano ikaze yongeye kubura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026, mu mudugudu wa Kanune uherereye muri Gurupoma ya Ikobo, Teritwari ya Walikale, humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje.

Aya makimbirane yabaye hagati y’inyeshyamba za AFC/M23 n’umutwe wa Wazalendo, nyuma y’igitero gitunguranye bivugwa ko cyagabwe n’aba Wazalendo ku birindiro bya AFC/M23 mu rukerera rwo kuri uwo munsi.

Amakuru ava muri ako gace avuga ko imirwano yatangiye kare mu gitondo, ahagana saa kumi n’imwe, ubwo Wazalendo yageragezaga gusubirana uduce twari twarigaruriwe na AFC/M23. Icyo gitero cyahise gikurikirwa n’intambara ikaze yakwirakwiye mu bice bitandukanye bya Kanune no mu nkengero zaho.

Abaturage batuye muri ako gace bagize ubwoba bwinshi, bamwe bahitamo guhunga, abandi baguma mu ngo zabo bifungiranye, batinya kuraswa n’amasasu atunguranye. Ubuzima bwahise buhagarara, ibikorwa byose biradindira, mu gihe abaturage bakomeje kuba mu gihirahiro.

Gurupoma ya Ikobo imaze igihe kigera ku mwaka igenzurwa na AFC/M23, nyuma yo kwirukana Wazalendo yahagenzuraga mbere. Ibi byatumye aka gace kaba indiri y’izi nyeshyamba, ariko nanone kagahora mu makimbirane adashira.

Mu byumweru bishize, hagaragaye ibikorwa byo kwimura no kongera ingabo za AFC/M23 mu duce dutandukanye two muri iyi teritwari, cyane cyane muri Gurupoma ya Kisimba. Ibi byatumye bamwe bakeka ko hari ibice byasigaye bidafite ingufu zihagije zo kwirinda ibitero.

Ni muri urwo rwego, bivugwa ko Wazalendo ishobora kuba yafashe umwanya wo kugaba igitero ku gace ka Buleusa n’inkengero zako, ishaka kongera kwigarurira Ikobo, nyuma yo kubona ko hari intege nke mu mutekano waho.

Nubwo nta mubare w’abaguye muri iyi mirwano uratangazwa, amakuru aturuka mu baturage avuga ko hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu, bikaba byerekana ko imirwano ishobora gukomeza cyangwa se kongera gukaza umurego mu masaha akurikira.

Ibi bitero bishya byongeye kugaragaza ko umutekano mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuba ikibazo gikomeye, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhangana ishaka kwigarurira uduce dutandukanye, bigashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga gakomeye.