Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Imirwano ikaze irimo imbunda ziremereye yongeye kubura muri Rutshuru hagati y’Ingabo za Leta ya Congo FARDC na M23

Kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kanama 2022 nibwo imirwano ikaze ndetse irimo imbunda ziremereye yongeye kubura mu gace ka Bweza muri teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni imirwano n’ubundi igihanganishije ingabo za Leta ya Congo FARDC ndetse n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Amakuru dukesha ikinyamakuru laprunellerdc.info avuga ko imbunda ziremereye zumvikanye zirekura ibisasu ku misozi ya Shwema na Muhimbira ya hano muri Bweza mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni imirwano yatangiye mu masaa cyenda za mu gitondo ariko umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu witwa Badilika watangaje ko kugeza mu masaha ya saa kumi nimwe za mu gitondo amasasu yari acyumvikana muri aka gace. Ni imirwano bivugwa ko yanumvikanye ahitwa Rangira n’aho ni muri Rutshuru.

Manouvrau Nguka Patrick ni umuyobozi w’uyu muryango Badilika uharanira uburenganzira bwa muntu, avuga ko abaturage bo muri gurupoma ya Busanza nabo guhera ejo bari mu bwoba bwinshi nyuma y’imirwano yahabereye ejo hagati ya M23 na FARDC.

Ku itariki 13 Kanama nibwo uyu mutwe wa M23 wujuje igihe kingana n’amezi abiri ufashe ndetse wigaruriye umugi wa Bunagana urimo n’umupaka uhuza Repubulika iharanira Demokarasi ya n’igihugu cya Uganda. Ni amezi abiri ashize ingabo za Leta ya Congo FARDC zigerageza kongera kwisubiza uyu mugi ariko byaranze. Kuri ubu M23 yamaze no gushyiraho abayobozi ndetse n’inzego z’ubutegetsi muri uyu mugi wa Bunagana ikigaragaza ko idafite gahunda yo kuwurekura vuba aha.

Related posts