Imibare yatangajwe na Polisi y’u Rwanda iratangaza ko abantu basaga 600 bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda umwaka ushize, na ho abasaga 4000 barakomereka, Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buvuga ko bugiye kongera ubukanguramba ku mikoreshereze y’umuhanda no gukaza ibihano ku bica amategeko y’umuhanda mu rwego rwo gukumira izo mpanuka zitwara ubuzima bw’abantu.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu mwaka ushize wa 2022, mu gihugu hose habaye impanuka 9400 zirimo izoroheje n’izikomeye zahitanye abantu benshi.
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi CP Vincent Sano avuga ko izi mpanuka zahungabanyije umutekano w’abantu n’ibintu, ari na yo mpamvu harimo gukorwa ibishoboka byose ngo impanuka zirusheho kwirindwa.
Ku rundi ruhande kandi imibare igaragazwa n’Umuryango uharanira guteza imbere ubuzima mu Rwanda yerekana ko mu mu baturage 100,000 abagera kuri 30 bicwa n’impanuka.
Iyi mibare u Rwanda rufite iri hejuru y’ikigereranyo rusange mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara kuko muri byo bagera kuri 27/100,000.
Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda uharanira guteza imbere ubuzima Dr Innocent Nzeyimana, avuga ko impanuka zo mu muhanda zishobora kwirindwa ku kigero cya 99%.
Abagenzi n’abatwara ibinyabiziga bo bavuga ko umuti w’iki cyabazo washakirwa ku bakoresha umuhanda bose, Mu zindi ngamba polisi yatangaje igiye gutangira umukwabu wo kugenzura impushya zo gutwara ibinyabiziga zatangiwe mu mahanga hagamijwe kureba izi impimbano n’izikoreshwa mu buryo butemewe n’amategeko.
Buri mwaka ku Isi abantu 1,350,000 bapfa bazize impanuka, zikaba ziza ku mwanya wa munani mu bintu bihitana ubuzima bw’abantu.
Src: RBA