Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
AmakuruImikino

Ikipe y’Imana Rayon sport yasoje inama nyungurana bitekerezo ya karahabutaka.

Ku munsi wejo ku cy’umweru tariki ya 1, Gicurasi 2022 ikipe ya Rayon sport nukuvuga abakunzi bayo abayobozi ndetse n’abandi baterankunga bayo bakomeye bakoze inama nyungurana bitekerezo ya karahabutaka.

Iyi nama karahabutaka ikaba yari igamije kwiga ku iterambere ry’iyi kipe ndetse no kurebera hamwe uko hakomeza gutezwa imbere umusaruro uri kuba muke kuri iyi minsi cyane cyane mu gikombe cya Shampiyona y’urwanda.

Mu myanzuro imwe n’imwe y’inama hagaragajwemo ko Rayon sport ikeneye amafaranga arenga miliyoni 180 z’amanyarwanda kugirango ibashe kuba yasimbuza abakinnyi badahari ndetse imanukane n’ibindi ntwaro zizayifasha mu gihe hazaba hakinwa Shampiyona ya 2022-2023.

Ikindi kandi ni uko hatangiwemo ibitekerezo bikaza kurangira hemejwe ko bidapfa bidapfuka haba mu mvura cyangwa mu muyaga Rayon sport igomba kwegukana igikombe cy’amahoro kuri ubu ikaba iri muri kimwe cya Kane(1/4) aho ifite amahirwe menshi yo gukuramo Bugesera ubundi igacakirana na APR FC muri kimwe cya Kabiri(1/2).

Muri iyo nama kandi hahise hakusanwa amafaranga angana na miliyoni 43 z’amanyarwanda avuye mu bari bitabiriye inama bigaragarako imigambi yo guteza imbere Rayon sport ikomeje kugenda igera ku ntego.

Ikindi kandi hagaragarijwemo ko Rayon sport igiye gusinyana amasezerano n’abandi baterankunga babiri izajya yamamariza.

Abayobozi ba Rayon sport n’ abandi baterankunga bayo bakomeye bakoze inama nyungurana bitekerezo.

Related posts