Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Kwibuka

Ikipe ya Bugesera FC yunamiye abazize Jenoside bashyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama

 

Ikipe ya Bugesera FC yunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu karere ka Bugesera, kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023 ubwo abanyarwanda n’isi yose muri rusange batangiraga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,nibwo n’ikipe ya Bugesera FC yifatanyije nabo.

Abayobozi, abatoza ndetse n’abakinnyi b’iyi kipe bashyize indabo ku mva ndetse bunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Nyamata.

Perezida wa Bugesera FC, Gahigi Jean Claude aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru,yasabye abari mu ruganda rwa siporo guharanira kubaka Siporo izira ivangura n’amacakubiri.

Yagize ati “Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ubuyobozi bwa Bugesera FC bwihanganishije imiryango y’abari mu ruganda rwa siporo bazize Jenoside. Duharanire kubaka siporo izira amacakubiri n’ivangura iryo ari ryo ryose, tuzirikane ko siporo yaba umuyoboro mwiza wo kudaheranwa n’agahinda ndetse no guha agaciro ibyo abacu bakundaga. Twibuke twiyubaka.’’Kwibuka kandi byabereye no mu midugudu yose igize aka karere, Umushyitsi mukuru yari Depite Mukarugwiza Anonciate.

 

Byanitabiriwe kandi na Depite Mukobwa Justine, abagize Inama njyanama y’akarere, Komite nyobozi, Komite ya Ibuka ku rwego rw’ akarere, inzego z’umutekano, abihayimana, abakozi b’Akarere ka Bugesera, abafatanyabikorwa n’Abaturage b’Umurenge wa Nyamata.

 

Harmonize yihanganishije Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Related posts