Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ikindi cyorezo kigiye kuzenguruka isi, cyahereye muri Amerika na Espanye.

Ikindi cyorezo kigiye kuzenguruka isi, cyahereye muri Amerika na Espanye.

Inzego z’ubuzima mu bihugu bya Espanye,Amerika ndetse na Portugal kubera icyorezo cyagaragaye muri ibi bihugu cyitwa Monkeypox cyangwa se icyorezo cy’inkende abayobozi ntabwo batuje habe na gato.

Kino cyorezo kikaba cyarigeze kugaragara muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo mu myaka 1970.

Kuri uyu wa Gatatu Portugal yatangaje ko yapimye abantu batanu bagasanganywa ikicyorezo cya Monkeypox, ndetse muri Espanye bari 23, si aho gusa kuko no muri Amerika muri leta ya Massachusetts batangaje ko babonye umuntu umwe wari uvuye muri Canada.

Mu bwami bw’ubwongeraza niho hambere habonetse umurwayi, aho yabonetse mu ntangiriro z’uku kwezi ndetse no mu minsi yashize hakaba harabonetse abandi batandatu.

Ikigo cy’ubuzima mu bwongereza kikaba kiri gukorana n’Ishami rw’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima OMS kugira ngo barebe ihuriro ririmo.

Inzego z’ubuzima muri iyi minsi zikaba zitangaza ko iyi ndwara aho yandurira cyane ari mu mibonano mpuzabitsina, abamaze kwandura bikaba bikekwako ari abatinganyi bakaba ariho bayanduriye.

Abantu bamwe mu bantu bose banduye mu bwami bw’ubwongereza byagaragaye ko bahise bajya ku bitaro bishinzwe kugenzura ibibazo byakururwa n’imibonano mpuzabitsina nyuma bigasanga bafite kino cyorezo cya Monkeypox.

Muri Portugal hari haketswe abaturage 20 gusa abasanzwe barwaye ni 5 gusa, ubuyobozi bukomeje gutangaza ko abo bantu bameze neza.

Abo bantu bose batuye mu mujyi wa Lisbon mu kibaya cya Tagus.

Related posts