Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ikibazo cy’umutekano mucye muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo gikomeje kuba ingorabahizi. kurubu leta iratangaza ko itagifite ubushobozi bwo guhangana n’iki kibazo.

Repuburika iharanira demokarasi ya Congo ni igihugu kibarirwa mubihugu binini kandi bifite umutungo kamere mwinshi cyane. ibi bituma hahora abantu benshi rimwe na rimwe bashaka kureba uko barya kuri uyumutungo kamere ndetse bikaba binakekwa ko ari imwe mumpamvu ituma ikigihugu gihora ibibazo by’umutekano muke nkuko bidahwema kuhavugwa umunsi kumunsi.

Nyuma rero yuko abarwanyi ba M23 bigaruriye ibice bitandukanye babyirukanyemo ingabo za leta, kurubu aba basirikare noneho ba M23 basa naho ikibazo cyabo cyamaze kumenyerwa ndetse bisa naho iki kibazo cyamaze gufatwa nkaho kitanariho. kuba iki kibazo cyarafashwe gutya, byamaze ubwoba abandi barwanyi b’inyeshyamba bituma nabo bakomeza guteza akajagali ndetse no gukorombereza leta ya Congo.

Kurubu hari kuvugwa ko abarwanyi ba ADF baba bateye mugace ka ituri ho muri repuburika iharanira demokarasi ya congo maze bakica abapolisi bari bashinzwe kurinda gereza maze bagafungura abari bafungiwe muri iyigereza basaga 800. ibi byababaje leta ndetse itangaza ko mugihe imbaraga zayo yari yarazishyize muguhangana na M23, byatumye izindi nyeshyamba zishaka guca murihumye abasirikare n’abashinzwe umutekano maze bakarushaho kuzambya ibintu.

Ubwo BBC dukesha ayamakuru yaganiraga n’umuvugizi wa leta ya DR Congo, yabatangarije ko kuri ubu ikigihugu kitagishoboye guhangana n’izi nyeshyamba ndetse atangaza ko ababarwanyi ba ADF bafite ubukana kurusha na M23 ngo kuberako bo uretse kuba bica abaturage ngo baranasahura ndetse aho bavuye hose bagasiga bahatwitse mugihe M23 ngo yo irwana nk’abasirikare babigize umwuga ndetse ngo M23 ikaba ifite imirongo n’amahame igenderaho bitandukanye n’izindi nyeshyamba.

Uyumugabo kandi yatangaje ko kurubu, igihugu cye cya DR Congo aribwo gikeneye ubufasha bw’amahanga ngo kuko mugihe ubu bufasha butaboneka, izinyeshyamba zizazambya byinshi ngo cyane ko kurubu igisirikare cya leta FARDC kidafite ubushobozi bwo guhangana ninyeshyamba zabateye ziturutse impande zose ngo kandi M23 ifite ubukana bukabije kuburyo habayeho kuyijenjekera bashobora no kwisanga yafashe igihugu cyose.

Related posts