Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ikibazo cy’ubuzima bwo mutwe mu Rwanda gikomeje gufata intera, aho urubyiruko rw’u Rwanda 70% rufite ibibazo by’ubuzima  bwo mu mutwe.

Hatangijwe gahunda y’ubukangurambaga buzafasha urubyiruko rwiga muri kaminuza guhangana n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.

Iyi gahunda yatangiye nyuma y’uko hijihijwe  umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe aho bigaragara ko ikibazo kinini kiri mu rubyiruko.

Ubushakashatsi bugaragaza ko bimwe mubishobora gutera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, harimo amakimbirane mu miryango, imibereho ya muntu, kutanyurwa n’ubuzima umuntu abayemo n’ibindi bitandukanye.

Amakuru atangwa n’Ibitaro byita ku buzima bw’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe Caraes Ndera avuga ko byakira abarwayi bagera kuri 260 ku munsi. Ni mu gihe Umwaka ushize byagaragayemo izamuka ry’indwara zibasira ubuzima bwo mu mutwe ku kigero cya 29.6%.

 Bitewe n’uko umubare w’abafite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe ari urubyiruko imibare igaragaza ko hejuru ya 70% by’abarwayi ibi bitaro  byakira ari urubyiruko na ho 70% muri rwo ni abari munsi y’imyaka 25 y’amavuko. Abenshi babitewe no gukoresha ibiyobyabwenge. Amakuru atangwa na bamwe mu rubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali avuga ko ari ngombwa gutinyuka kuganira kuri ibi bibazo nk’imwe mu mpamvu yo guhangana na byo.

Dr. Bizoza Rutakayire inzobere mu kwita ku buzima bwo mu mutwe uvurira mu bitaro bya Caraes Ndera na we ashimangira ko ari ngombwa kubwitaho kuko iyo bidakozwe neza bishobora kugira izindi ngaruka ku mubiri w’umuntu. Ni muri urwo rwego ku wa 10 Ukwakira 2023, ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC ku bufatanye n’umuryango wa Solid Minds batangije ubukangurambaga buzamara ukwezi bugamije gufasha urubyiruko ruri muri za kaminuza guhangana n’iki kibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.

Umuyobozi uhagarariye ishami rishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe muri RBC Dr Darius Gishoma, na we avuga ko umubare munini w’ibibazo byo mu mutwe bitangira munsi y’imyaka 25 bityo ko ari ngombwa kubikumira hakiri kare.

Umwanditsi: TUYIHIMBAZE Horeb

Related posts