Ijoro ry’amarira i Minembwe,Abasivili bishwe n’ibitero mu gihe havugwaga agahenge

 

Minembwe yongeye kugarukwaho mu makuru mabi y’umutekano, nyuma y’ijoro ryavuyemo amarira n’agahinda, aho abasivili barindwi bishwe n’ibitero byagabwe hifashishijwe drones, abandi barenga 20 bagakomereka.

Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryatangaje ko ibyo bitero byagabwe n’ingabo za Leta, FARDC, zifatanyije n’imitwe bakorana.

Ibi byabaye mu gihe ibiganiro by’amahoro byaberaga i Doha byari bimaze gusubikwa, nubwo impande zombi zari zumvikanye ku gahenge kagombaga kubahirizwa. AFC/M23 ishinja FARDC gukoresha icyo gihe cy’agahenge mu kongera ibitero ku bice igenzura.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrance Kanyuka, abinyujije ku rubuga X, yavuze ko ibi bitero byabaye mu ijoro ryo ku wa 29 Werurwe 2026 saa 20:45 kugeza mu gitondo cyo ku wa 30 Werurwe 2026 saa moya, byibasiye cyane uduce dutuwe n’abaturage benshi.

Yagize ati: “Ibitero bitarobanura byagabwe hifashishijwe drones z’ubwiyahuzi byibasiye ibice bituwe cyane bya Mikenke na Gakenke, mu misozi miremire ya Minembwe.”

Yakomeje avuga ko ibi bitero binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera abasivili, anenga umuryango mpuzamahanga kudafata iya mbere ngo ubyamagane.

Si ibyo gusa, kuko yavuze ko no mu gace ka Shanji, muri Teritwari ya Kalehe, hagabwe ibindi bitero byahitanye abasivili barindwi, abandi benshi bagakomereka.

AFC/M23 ishinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukomeza kurenga ku masezerano bwiyemeje, ndetse ikanagaragaza impungenge ku bufatanye buvugwa hagati ya FARDC n’umutwe wa FDLR, ivuga ko bigamije gukomeza guhungabanya umutekano w’abaturage.

Ni mu gihe amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu yasinyiwe i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025 ateganya ko RDC igomba gusenya umutwe wa FDLR, mbere y’uko u Rwanda rukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka.

Ibi bitero byongeye kuzamura impungenge ku mutekano w’abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC, mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje kudatanga umusaruro ugaragara.