Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025 , rivuga ko Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasobanuye iby’umusirikare wayo witwa Sgt Sadiki Emmanuel, umushoferi mu Ngabo z’u Rwanda, wafatiwe ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi wa Nemba-Gasenyi, ubwo yibeshyaga ku mbibi z’umupaka.
Iri tangazo ryashyizwe hanze na RDF rishimangira ko Sgt Sadiki Emmanuel yahise atabwa muri yombi na Polisi y’u Burundi, ubu aka afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirundo iherereye muri Komini ya Busoni, mu Ntara ya Butanyera.Ubuyobozi bwa RDF bwagize buti: “RDF buricuza ku bw’iki kibazo cyabereye ku mupaka duhuriyeho kandi yiteguye kunyura mu nzira za dipolomasi zishoboka na Guverinoma y’u Burundi kugira ngo uwo musirikare agarurwe imuhira.”
Nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB, 311e Bataillon d’Infanterie), mu ijoro ryo ku wa 24 Nzeri 2025 saa sita z’ijoro, muri Commune Busoni, Province Butanyerera, hafashwe umusirikare w’u Rwanda witwa Sgt Sadiki Emmanuel.
Uwo musirikare, wari umushoferi, ngo yambutse umupaka w’u Rwanda–Burundi anyuze ku nzira y’igitaka iri hafi ya RN14 Gasenyi–Nemba. Yatawe muri yombi n’abapolisi ba gasutamo amaze kwinjira ku butaka bw’u Burundi muri metero zisaga 700.Nk’uko bitangazwa mu baruwa yasinywe na Col. Nzirubusa, uwo musirikare yasobanuye ko yari avuye mu kabari kari hafi ya Camp Gako maze akibeshya inzira, agerageza no guhunga ariko biranga.
KGLNEWS.COM