Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ifoto y’ Umunsi : Umwuzukuru wa Perezida Kagame yagaragaye ari gusoma Sekuru kuri televiziyo ubwo yari mu kiganiro, Reba video

Mu Rwanda ubwo hizihizwaga umumsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 28, Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’ ikigo cy’ igihugu cy’ itangazamakuru RBA , kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Nyakanga 2022.

Muri iki kiganiro, umukuru w’Iguhugu yabazwaga ku birebana n’uyu munsi wo kwibohora , umutekano w’igihugu ndetse n’ibindi byinshi bijyanye n’ubuzima rusange bw’abanyarwanda.Ni Ikiganiro cyatambukaga kuri Radio na Televiziyo by’ u Rwanda aho hirya no hino mu gihugu abaturage benshi bari bakurikiye iki kiganiro.

Umukobwa wa Perezida Kagame Ange Kagame nyuma y’ ikiganiro yahise ashyira amafoto ku rukuta rwe rwa twitter agaragaza umukobwa we akaba n’ umwuzukuru w’ umukuru w’ igihugu aho agaragara ari gusoma Sekuru kuri televiziyo ubwo yari mu kigairo.

Inyuma yayo mashusho Ange Kagame yayaherekesheje amagambo agira ati“ Umunsi mwiza wo kwibohora“.

Related posts