Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ifoto y’ umunsi: Gen Sultan Makenga yasuwe n’ umuyobozi ukomeye wa Teritwari ya Rutshuru.

Ikinyamakuru Goma 24 cyatangaje ko Gen Sultan Makenga uyobora igisirikare cy’ umutwe w’ inyeshyamba wa M23 yakiriye Gilbert Kankonde wahoze ayobora Teritwari ya Rutshuru uyu mutwe ukomeje kwigaruriramo uduce twinshi mu mirwano iwuhanganishije n’ igisirikare cya Congo FARDC

Iki kinyamakuru twavuze harugu ubwo cyatangazaga aya makuru cyirinze kuvuga icyo aba bayobozi bombi baganiriyeho , gusa cyasobanuye ko aba bombi bahuriye i Bunagana.

N’ ubwo nta byinshi byatangajwe , byemejwe ko uyu muyobozi wahoze ayobora Rutshuru mbere y’ ibihe bidasanzwe byashyizweho na Tshisekedi ( Etat de Siège) yaje gusura ibice biri mu maboko y’ umutwe wa M23 agamije guhinyuza , no kureba ubuzima abaturage bari mu duce dufitwe n’ uyu mutwe babayemo.

Gen Sultan Makenga ntakunze kugaragara kenshi mu mafoto , dore ko kuva M23 yafata umujyi wa Bunagana yigaragaje rimwe , aho yari kumwe n’ umuvugizi w’ uyu mutwe , Majoro Willy Ngoma , nyuma y’ ibihuha byari bimaze igihe bimubika ko yapfuye. Uyu mutwe wa M23 ku va ku wa 13 Kamena 2022, igenzura Bunagana n’ ibindi bice bya Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru.

Related posts