Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ifoto y’ icyumweru: Umwe mu bagore bo mu mutwe Twirwaneho yagaragaye afite imbunda mu ntoki ubwo yarimo konsa umwana Abanye_ Congo benshi bikangamo

Ifoto y’Umugore w’indwanyi ubarizwa muri Twirwaneho yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru yiriwe  azenguruka ku mbuga nkoranyambaga zo mu gihugu cya  Congo Kinshasa, ni ifoto y’umutegarugori wo mu gace ka Bijombo muri Commune ya Minembwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo wagaragaye akaboko kamwe kari konsa umwana akandi gafite imbunda ya Karacinikove mu ntoki.

Umunyamakuru Steve Wembi wo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, abicishije ku rukuta rwe rwa facebook yagize ati: “biratangaje kandi birababaje.”

Agace ka Minembwe muri iki gihe gasa naho kamaze kugotwa n’ingabo z’uBurundi FDNB zikaba ziri kumwe n’abarwanyi ba Mai Mai  na CNRD/FLN, izi ngabo z’uBurundi zikaba ziri kumwe n’imitwe y’imbonerakure aho bivugwa ko zaje kurwana n’umutwe wa Twirwaneho ugizwe n’abaturage bo mu  bwoko bw’abanyamurenge.

Mu itangazo riherutse gushyirwaho umukono n’Umuvugizi wa Twirwaneho Bwana Kamasa Ndakize yagaragaje ko abaturage b’i Murenge babangamiwe n’urujya n’uruza rw’ingabo z’u Burundi muri ako gace, izi ngabo z’u Burundi zikaba zikorana n’undi mutwe w’Abanyamurenge witwa Gumino.

Related posts