Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

IFOTO: Umugore wa Perezida Tshisekedi yatunguye benshi nyuma yo kwifotoza yambaye umupira w’ umutwe wa M23 wazengereje igisirikare cya Congo.

Denise Nyekuru , umugore wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yatunguye benshi ubwo yagaragaraga yambaye umwambaro wanditse M23 wazengereje igisirikare cya Congo , none yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga.

Muri iyi foto ,Madame Nyekuru agaragara yambaye umupira ufite ibara ry’Icyatsi cya Gisirikare, bijya gusa n’imyambaro M23 isanzwe yambara,azamuye ukuboko nk’uwishimira intsinzi.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi baremeza ko ashobora kuba ari umufana ukomeye w’Uyu mutwe wazengereje igisirikare cya FARDC.

Icyakora ntihigeze hamenyekana impamvu ya nyayo yatumye Denise Nyekuru yashyize hanze iyi foto isa n’iyatumye abantu benshi bamwibazaho.

Ubwo yari mu nama mu Bwongereza yiga ibijyanye no kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsinda mu gihe cy’ibibazo nk’intambara(PSVI ) Preventing Sexual Violence Conflict Initiative Conference) Madamu wa Perezida wa Congo,Denise Nyekeru Tshisekedi,yashinje u Rwanda ubushotoranyi bwihishe muri M23 ,avuga ko igihugu cye kiriguhura n’akarengane.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama baturutse hirya no hino ku Isi,Denise Nyakeru Tshisekedi , yavuze ko ”igihugu cye cyatewe n’umutwe w’itwaje intwaro,ushigikiwe n’u Rwanda kandi uri inyuma y’imfu zibarirwa muri miliyoni ziri muri Congo.”

Umugore wa Tshisekedi yavuze ko mu gihugu cye hakirangwa ihohotera rishingiye ku gitsina ariko anagaragaze uko igihugu cye gihagaze mu kurikumira.

Related posts