Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ifoto: Nyuma y’ uko intambara y’ Uburusiya na Ukraine itangiye abapolisi b’ i Burundi bayobotse inzira yo gukoresha amagare, inkuru irambuye..

Nyuma y’ uko intambara y’ Uburusiya na Ukraine itangiye ibiciro by’ ibikomoka kuri Peterori byagiye bizamuka , umunsi ku munsi ndetse yewe n’ ibiciro by’ ibicuruzwa muri rusange nabyo birazamuka umusubirizo.

Si byo gusa kuko kugeza ubu mu bihugu bimwe na bimwe harimo n’ u Burundi abari batunze imodokari barazihunitse ndetse n’ inzego z’ umutekano harimo na Polisi bayobotse inzira yo gukoresha amagare .

Ibi byagaragaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kanama 2022, ubwo abapolisi bari bitabiriye imirimo yabo isanzwe bari bateze amagere mu mihanda itandukanye bahetswe n’ abatwara abantu kumagara , aba twese dukunda kwita abanyonzi. Ibiciro by’ ibikomoka kuri za peterori byatangiye kuzamuka mu gihe cy’ icyorezo cya COVID19. Uko iki cyorezo kigenda kigabanya ubukana nibwo hinjiyemo , intambara y’ igihugu cy’ uburusiya na Ukraine , ibintu byarushijeho kuba bibi cyane. Usibye n’ ibiciro by’ ibikomoka kuri peterori, n’ ibiribwa byarahenze ku rwego rwo hejuru.

Ibinyabiziga byo byafashe ikiruhuko kuri benshi kuko ibikomoka kuri Peterori byabaye agaterera zamba kuri benshi, kuko ikinyabiziga kidashobora kugenda nta Mazitu irimo cyangwa se Lisansi. Mu rwego rwo kurwana n’ iki kibazo abapolisi b’ I Burundi bahisemo kuyoboka amagare mu ngendo zabo bajya cyangwa se bava mu kazi kabo ka buri munsi.

Related posts