Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Icyumweru cy’ubushakashatsi muri Kaminuza y’ Abaporotesitanti mu Rwanda(PUR),kitabiriwe n’ingeri zitandukanye

 

Ni ku nshuro ya 11 Kaminuza y’Abaporotestanti mu Rwanda PUR, yateguraga icyumweru cyahariwe ubushakashatsi cyizwi nka ‘Scientific Week’, aho cyateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’ikoranabuhanga mu iterambere n’imibereho myiza by’abatuye isi: hibandwa ku mahirwe n’imbogamizi byaryo.” Ni igikorwa cyabaye kuwa 6-7 Ukuboza 2024, kibera ku cyicaro cy’iyi Kaminuza mu Karere ka Huye, cyahurije hamwe abashakashatsi, abarimu n’abanyeshuri ba kaminuza ndetse n’impuguke mu ngeri zitandukanye, mu rwego rwo gushishikariza abanyeshuri n’abarimu gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bugezweho kandi butanga unusaruro ku mpande zombi.

 

Abanyeshuri biga muri iyi kaminuza mu byiciro bitandukanye, bishimiye ubumenyi bakuye muri iki cyumweru cy’ubushakashatsi, kuko bibafashije kurushaho kumenya kujyanisha uburezi n’ikoranabuhanga rigezweho mu buryo bwo gutanga uburezi bufite ireme.

 

Marie Jeanne Musabyimana uri kwiga icyiciro cya gatatu (Master of Education in Quality Education Management – MEQUAM) muri iyi Kaminuza, avuga ko iki cyumweru cy’ubushakashatsi cyabunguye byinshi kuko byongeye kubafasha kwibuka kujyanisha ibyo bigisha n’ikoranabuhanga rigezweho, cyane cyane hanirindwa imbogamizi zishobora guterwa n’iri koranabuhanga.

 

Ati: “Iki cyumweru cy’ubushakashatsi muri Kaminuza yacu, kidufashije kongera gutekereza ku nteganyanyigisho dukoresha twigisha, tureba niba ziri ku rwego rujyanye n’aho ikoranabuhanga rigeze, ibyo byose bifasha abanyeshuri kuba babasha guhangana ku isoko ry’umurimo nyuma yo gusoza amasomo yabo.”

 

Rev. Dr. Viateur HABARUREMA, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri Kaminuza y’Abaporotesitanti mu Rwanda

Rev. Dr. Viateur HABARUREMA, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri Kaminuza y’Abaporotesitanti mu Rwanda, asobanura impamvu y’iki cyumweru cy’ubushakashatsi avuga ko ari gahunda ngarukamwaka itegurwa ku nsanganyamatiko runaka, aho abashakashatsi muri iyi Kaminuza bashyira hamwe mu gutanga ibiganiro no kujya impaka hagati y’abarezi n’abanyeshuri mu buryo bwo gushaka igisubizo kirambye anasobanura uburyo ikoranabuhanga rikenerwa n’ingeri zose.

 

Ati:”Ikoranabuhanga ni ikintu dukoresha mu buzima bwa buri munsi, bityo hakenewe guhugurwa ku buryo bwo kurikoresha bikwiye by’umwihariko muri za Kaminuza, ibyo bifasha abanyeshuri gusohoka bafite ubumenyi buhagije, buri ku rwego rwo guhangana ku isoko ry’umurimo ndetse n’umwarimu akaba ashobora kurikoresha kugira ngo yimakaze ireme ry’uburezi mu myigishirize ye.”

 

Umutesi Christine, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwemeza ibipimo ngenderwaho n’impamyabumenyi mu nama nkuru y’amashuri makuru na kaminuza mu Rwanda (HEC), yavuze ko iki cyumweru cy’ubushakashatsi kije gikenewe by’umwihariko muri ibi bihe isi ikataje mu iterambere ry’ikoranabuhanga, bityo bikaba umwanya mwiza ufasha abantu gusobanukirwa n’uruhare rw’ikoranabuhanga mu burezi bufite ireme.

Umutesi Christine, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwemeza ibipimo ngenderwaho n’impamyabumenyi mu nama nkuru y’amashuri makuru na kaminuza mu Rwanda (HEC)

Yagize ati: “Iki gikorwa cyateguwe na Kaminuza y’Abaparotesitanti mu Rwanda kije gikenewe cyane, ntekereza ko zimwe mu ntego ari ugusobanurira abantu uburyo ikoranabuhanga rishobora gufasha abanyeshuri n’abarimu mu myigire n’imyigishirize.”

 

Madame Umutesi yakomeje avuga ko iki gikorwa ari cyiza cyakabaye ngarukamwaka kuko gifasha ibyiciro byombi gusobanukirwa n’ikoranabuhanga rigezweho.

 

Ati: “Nk’ishuri iki ni igikorwa k’indashyikirwa, kuri jye nasaba ko kiba ngarukamwaka kugirango gihore gikangurira abantu kumenya ikoranabuhanga rigenda riza ari rishyashya n’irisanzwe kugira ngo twubake uburezi bufite ireme.”

 

Kaminuza y’Abaprotestanti mu Rwanda ifite icyicaro mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye ikanagira ishami mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba, kuri ubu ifite amashami 4. Ni imwe muri kaminuza zitanga uburezi bufite ireme, by’umwihariko ku bitegura kuvamo abarezi beza babereye u Rwanda haba mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na za Kaminuza.

Related posts