Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Icyo umuhanzikazi Adele yakoze cyatumye abafana be bagwa igihumure.

 

Umuhanzi wo mu gihugu cy’Ubwongereza Adele, yatangaje ko agiye kuba aretse gukora umuziki n’ubwo atatangaje impamvu, icyakora benshi barahamya ko ari impamvu zo kwita ku muryango we n’umukunzi we mushya.

Adele yatangaje ku mugaragaro ko agiye kumara igihe kinini adakora umuziki, ibi byateye abantu kwibaza icyo uyu muhanzi agiye kuba ahugiyemo.

Nyuma yo kurangiza ibitaramo icumi byabereye I Munich, biteganijwe ko azakora igitaramo cye kizabera Las Vegas, kuva ku ya 25 Ukwakira kugeza ku ya 23 Ugushyingo.

Icyakora Adele ntago yigeze ahishura ibyo azabakora muri icyo kiruhuko, gusa biravugwa ko uyu muhanzi , ashobora guhitamo gukoresha iki gihe kugira ngo yite ku buzima bwe bwite, wenda gutegura ubukwe bwe cyangwa kumarana umwanya n’umuryango we.

N’ubwo abafana bashobora kuba babajwe n’iki cyemezo, ubwitange bwa Adele ku mibereho ye n’ubuzima bwe bwite byerekana ko nagaruka azabamara inyota bafitiye umuziki we.

Related posts